RFL
Kigali

Amwe mu matike y’igitaramo ‘Seka Live’ yashize, Klint da Drunk na Dr Ofweneke bategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2019 21:55
0


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’ kibere i Kigali. Ni mu gihe amatike ya 5,000 Frw yo kwinjira muri iki gitaramo cyagizwe ngaruka kwezi yashize ku isoko.



Abanyarwenya b’Imena bategerejwe muri iki gitaramo ni umunya-Nigeria w’umunyarwenya Afamefuna Klint Igwemba [Klint da Drunk] n’munya-Kenya Sande Bush ukoresha izina rya Dr Ofweneke.

Bombi baragera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, hagati ya saa yine na saa cyenda z’amanywa. Amatike asigaye ku isoko ni iya 10, 000 Frw yo mu myanya isanzwe na 20,000 yo mu myanya y’icyubahiro (VIP). 

Iki gitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’ kizayoborwa na Arthur Nkusi, kizaba kuwa 24 Ugushyingo 2019 kuri Marriott Hotel. Abazitabira iki gitaramo bazabasha kumva umuziki uzacurangwa n’itsinda ry’abasore b’aba-Djs bagezweho ba Neptunez Band.

Muri uku kwezi k’Ugushyingo hatumiwe Klint da Drunk[Nigeria], Dr Ofweneke[Kenya] n’abanyarwenya b’abanyarwanda barimo Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick n’abandi banyarwenya babarizwa muri ‘Seka’. 

Arthur Nkusi n’abanyarwenya bo mu Rwanda bamaze iminsi mu myiteguro y’iki gitaramo. Klint da Drunk watumiwe i Kigali ni umunya-Nigeria kavukire w’umunyarwenya, umukinnyi wa filime w’umunyamuziki uzi no kubyina.

Yavukiye muri Leta ya Anambara kuwa 03 Werurwe 1975, yujuje imyaka 44 y’amavuko. Yamenyekanye guhera mu mwaka wa 1991ashakana na Lilien Klint-Igwemba bafitanye abana batatu. 

Ni ku nshuro ya kabiri Klint da Drunk agiye gutaramira i Kigali kuko no kuwa 26 Werurwe 2018 yatanze ibyishimo muri ‘Seka Festival’. Yateye urwenya igihe kinini mu bitaramo bya “Night of Thousand Laugh” byari biyobowe na Opa Willims muri Nigeria. 

Yifashishijwe muri filime nyinshi nka ‘Destroyer’, ‘Chain Reaction’, ‘Lost Kingdom’, ‘My house help’ n’izindi.   Mu mwaka wa 2012 yabwiye ikinyamakuru The Standardmedia ko atigeze amenya inkomoko y’izina rye, Dr Ofweneke.  

Yavuze ko akiri umwana yakundaga gutera urwenya mu isanteri bamubaza izina atararivuga bakamubwira ko asa na Dr Ofweneke ariko atazi inkomoka yaryo.

Igihe kimwe agiye gushaka akazi yabajijwe izina azakoresha mu mwuga wo gusetsa ahitamo Dr Ofweneke yahawe n’abo yarishije imbavu igihe kinini. Yavuze ko umwuga wo gutera urwenya yawushyizemo imbaraga ageze mu mashuri yisumbuye. 

Uyu mugabo yakuriye mu Burengerazuba w’Umujyi wa Nairobi. Amashuri abanza yize kuri Nabongo, Malava na Ikonyero ayisumbuye yiga mu Mujyi wa Nairobi na Mwea.

Yivuga nk’umugabo ucishije bugufi mu Isi ariko kandi ‘uteza urusaku’. Byamufashe igihe kinini kugira ngo yemeze abafana ko ari umunya-Kenya kuko benshi bavuga ko afite inkomoko muri Nigeria. Mu bantu afatiraho urugero harimo na Klint da Drunk bazahurira mu gitaramo kimwe i Kigali.

Abanyarwenya bo mu Rwanda barangajwe imbere na Arthur Nkusi bamaze iminsi mu myiteguro ya 'Seka Live'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND