RFL
Kigali

Akari imurori: Uko ‘Youtube’ yatumye Japhet na 5K Etienne basezera muri Daymakers ya Clapton bifashishije WhatsApp

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2019 13:16
1


Umwaka wari ushize Etienne [5K] ndetse na Japhet ari bamwe mu banyarwenya babarizwa muri Daymakers yashinzwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke, umunyarwenya ubimazemo igihe kinini.



Bombi bari bahuriye ku gushyira hejuru uruhererekane rw’urwenya bise #BigombaGuhinduka n’ibindi bikorwa byabazaniraga inyungu. Mu gihe cy’umwaka umwe bari bamaze muri Daymakers bagiriyemo ibihe byiza, hashingiwe ku bikorwa.

Etienne [5K] yavuzwe cyane mu itangazamakuru mbere ya Japhet, umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya. Etienne [5K] yabaye inshuti y’igihe kirekire ya Clapton Kibonke ndetse bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye bafatanyije nk’ibitaramo by’urwenya, bakina filime zitandukanye zatambutse kuri Televiziyo, kuri Shene ya Youtube n’ahandi. 

Clapton Kibonke wazanye ikiganiro gishya ‘The PunchLine’ yakomeje kwiyungura ubumenyi anashyira imbere gufasha bagenzi be b’abanyarwenya. Japhet utari uzwi nka Etienne [5K] bahuje imbaraga binagaragara ko Japhet ari intyoza kurusha Etienne wamutanze mu kibuga.

Ubumwe bwabo bwashibutsemo ibitwenge kuri benshi, abandi babakurira ingofero. Inshuro nyinshi bagaragaye bari kumwe, bambaye imyenda ihuje ibara rimwe na rimwe inkweto n’amasogisi bikaba bisa.  

Izina ryabo ryavuzwe cyane binjiye muri Daymakers ya Clapton Kibonke; yabahuje n’itangazamakuru ibyari mu mpapuro no mutwe babyerekana mu mashusho, abitswe na benshi andi ari kuri konti zabo z’imbuga nkoranyambaga bakoresha; umubare w’ababakurikira [Follow], warazamutse.

Bazanye urwenya rwishimiwe na benshi n’ubu bakomeje kurukora barunyujije kuri shene ya Youtube yitwa ‘Japhet4Free’. Etienne na Japhet bahurije ku kuvuga ku ngingo zitandukanye ziba zigezweho bakabivuga mu buryo busekeje, bigaherekezwa n’ibitekerezo bya benshi.

Amashusho yabo y’urwenya atarengeje umunota umwe n’andi awurengeje yazengurukijwe muri telefoni zitandukanye zigezweho za ‘smartphone’ bakarenzaho bati #BigombaGuhinduka.

Ni intero bateye barikizwa ndetse uwashakaga kuvuga ibyo abona birambiranye, yongeragaho ati ‘Bigomba Guhinduka’. 

Kuwa 28 Mata 2019 binyuze muri Daymakers ya Clapton Kibonke, bakoreye igitaramo cya #BigombaGuhinduka muri Camp Kigali.

Ni cyo gitaramo cya mbere bari bakoze nyuma y’uko benshi bababonaga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’abasore bacyeburana binyuze mu rwenya rufatiye amashusho muri karitsiye.

Aba basore barashyigikiwe mu buryo bukomeye, amatike arashira ndetse umubare munini witabiriye iki gitaramo utaha unezerewe.

Nabo ubwabo babwiye INYARWANDA ko batari biteze ko igitaramo cyabo kigira ubwitabire nk’ubwo babonye. Bavuze ko byabahaye ishusho y’uko ibyo bakora, bikurikirwa. 

Etienne [5K] na Japhet bakomeje gukora ndetse ku wa 12 Ukwakira 2019 bongera gukora igitaramo gikomeye cyabereye mu ihema rya Akagera Hall mu gihe igitaramo cya mbere cyari cyabereye mu ihema rito ugereranyije n’iryo bakoreyemo kuri iyi nshuro.

Mu gihe cy’umwaka umwe bari bamaranye na Clapton Kibonke bateye urwenya mu birori no mu bitaramo bikomeye. Amasura yabo ashyirwa ku byapa binini byamamaza, baramutswa n’abakomeye ndetse n’aboroheje. Itangazamakuru ribahanga amaso!

Clapton Kibonke yavuze ko mu gihe cy'umwaka umwe yari amaranye na Japhet ndetse na 5K Etienne yishimira ko hari intambwe yabateje

Mu ijoro ryo kuwa 13 Ugushyingo 2019 buri wese yifashishije konti ya instagram, yatangaje ko yasezeye muri Daymakers. Ibyo Etienne na Japhet banditse kuri instagram, birasa. 

Buri umwe yaranditse ati “Turabasuhuje! Nshuti namwe bavandimwe ndabamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 13 Ugushyingo 2019 ntakibarizwa muri Daymakers Entertainment. Mugire ibihe byiza."

Bakomeje bavuga ko bombi nk'itsinda ryamenyekanye muri #BigombaGuhinduka, bazakomeza gukorana. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Japhet yemeje ko Daymakers itakireberera inyungu zabo, ko bahagaritse amasezerano bari bafitanye. 

Shene ya Youtube ya Clapton igaragaza ko yatangiye gukorana na Etienne[5K] mu myaka ine ishize. Ni mu gihe amashusho ya Etienne yagaragaye kuri iyi shene kuwa 26 Mata 2019.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko Daymakers ya Clapton Kibonke yari ifitanye amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire na Etienne [5K] ndetse na Japhet akaba ahera mu mwaka mu mpera za 2018 ubwo bashyiraga umukono ku masezerano.

Bivuze ko Etienne [5k] na Japhet bari basigaje imyaka ibiri mu maboko ya Daymakers Edutainment. Kuwa 07 Ugushyingo 2019 bombi bandikiye Clapton Kibonke bamwishyuza umushahara w’ukwezi. Umushara w’ukwezi bishyuzaga ni amafaranga ava kuri shene ya Youtube. 

Amafaranga ntari buvugwe muri iyi nkuru. Mu masezerano bombi bari bafitanye ni uko buri kwezi bagombaga guhembwa amafaranga avuye kuri Youtube. Ni mu gihe iyo bakoraga ibitaramo cyangwa se ibindi bikorwa bibyara inyungu bishyurwaga.

Urwenya bakoraga rwashyirwaga kuri Shene ya Youtube yitwa Clapton Kibonke, amafaranga yaruvuyemo yagombaga kwifashishwa mu gutegura ibindi bikorwa asigaye bakayishyurwa nk’uko byari mu masezerano. 

Clapton Kibonke yishyujwe mu gihe yari amaze iminsi ibiri mu bitaramo bya ‘Caravane du rire’ by’iminsi ibiri.

Uwahaye amakuru INYARWANDA, yavuze ko kuwa Mbere w’icyumweru Japhet na 5K Etienne basezeyeho, Clapton yari yababwiye ko azirikana y’uko hari amafaranga abafitiye kandi ko yatangiye kubikora kugira ngo bishyurwe. 

Avuga ko gutinda kw’amafaranga yo kuri Youtube byarutse ku kuba igihe bateguraga igitaramo cya #Bigomba Guhinduka ku nshuro ya kabiri batarabonye umwanya wo gukora ‘video’ zijya kuri Youtube ku buryo amafaranga yari guhita abonekera igihe.

Ngo Clapton yemeraga ko ayo mafaranga ayabafitiye ariko kandi akabasaba ko bamuha umwanya wo kuyashakisha. Ati “Byari mu nzira yo gucyemuka, bo bahitamo inzira yo gusezera.”      

Kuwa 13 Ugushyingo 2019 Japhet na 5K Etienne banditse ibaruwa basezera kuri Clapton Kibonke. Mu ngingo nkuru bavuze ko hari amafaranga yo kuri Youtube Clapton yananiwe ku bishyura. Iyi baruwa barayifotoye bayoherereza Clapton, kuri WhatsApp.

Kuwa 21 Ugushyingo 2019, 5K Etienne na Japhet batangaje ko ubuyobozi bwa Daymakers buyobowe na Clapton bwagiye bwica nkana ibikubiye mu masezerano bityo bafata umwanzuro wo kwikorana, kuko babonaga kwisubiraho kwa Daymakers byarananiranye. 

INYARWANDA ibitse amafoto y’igitaramo Etienne na Japhet bakozemo ubuyobozi bwa Daymakers butabizi ndetse binavugwa ko bishe amasezerano inshuro zirenga ebyiri ariko Clapton Kibonke agakomeza kubihanganira. 

Ku murongo wa Telefoni, Clapton Kibonke, yabwiye INYARWANDA ko atifuza kuvuga byinshi kuri izi ngingo kuko yaharaniye kubaka 5K Etienne na Japhet kandi ko mu gihe cy’umwaka umwe bari bamaranye abona yarabigezeho.

Yavuze ko atakwirirwa aterana amagambo nabo, kuko buri wese azi ukuri. Arenzaho ko kuba 5K Etienne na Japhet ari bo batangaje ko bavuye muri Daymakers, bakwiye no kuvuga impamvu nyakuri, yatumye basezera.’ 

Ati “...Sinshaka gusenya icyo nagizemo uruhare kubaka. Gusa ndabifuriza amahirwe mu byo bagiye gukora. Mu mitima yabo barabizi ko ntigeze mbahemukira.”

Daymakers Edutainment isigayemo na Makanika, Nimu roger ndetse na Divine.

Clapton Kibonke yatangije ibiganiro ‘The PunchLine’ kuri Shene ya Youtube yiyitiriye. Ni mu gihe Etienne na Japhet na bo batangiye kunyuza #Bigomba Guhinduka kuri shene ya Japhet4free.

Soma: -Abasaga 1,500 bakoresheje Mobile Money bagura amatike y'igitaramo 'Bigomba Guhinduka'

-Japhet na Etienne basezeye muri Daymakers bari bamazemo umwaka umwe

Etienne uzwi nka 5K yanditse avuga ko yasezeye muri Daymakers ya Clapton Kibonke

Japhet avuga ko bavuye muri Daymakers ku mpamvu z'uko yananiwe kubahiriza amasezerano

Japhet na Etienne basezeye muri Daymakers bamazemo umwaka umwe. Ni mu gihe bari bafite amasezerano y'imyaka itatu muri Daymakers

Igiraramo cya mbere bakoze cya #Bigomba Guhinduka cyaritabiriwe mu buryo bukomeye

JAPHET NA ETIENNE BASEZEYE MURI DAYMAKES BAVUGA KO YANANIWE KUBAHIZA AMASEZERANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo4 years ago
    Ubu clapton yishyuye angana gute kuri iyi nkuru ra?





Inyarwanda BACKGROUND