RFL
Kigali

Bwa mbere mu myaka 25 u Rwanda runaniwe kwitabira CECAFA kubera amikoro make

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 11:56
0


Mu myaka 25 ishize u Rwanda ntirurasiba muri CECAFA Senior Challenge Cup mu gihe irushanwa ryagenwe kubera, ariko mu mwaka wa 2019, u Rwanda ntiruzagaragara muri CECAFA ibura iminsi mike ngo itangire mu gihugu cya Uganda kubera ikibazo cy’amikoro ahanini bivugwa ko yatewe n’igihombo cya CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda.



Hari hashize iminsi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza impamvu u Rwanda rutaremeza niba ruzitabira CECAFA Senior Challenge Cup 2019 izabera muri Uganda mu ntangiriro z’Ukuboza, dore ko aricyo gihugu cyari gisigaye kwemeza niba kizitabira cyangwa kitazitabira.

Iyo wavuganaga n’abayobozi muri FERWAFA bakubwiraga ko babimenyesheje Minisiteri ya Siporo babasaba ubushobozi ariko batarabona igisubizo kugira ngo bemeze niba bazitabira cyangwa ko bitazakunda, iyo wakubitiraga muri Minisiteri ya Siporo bakubwiraga ko batazi igihe iryo rushanwa rizabera kandi ko batigeze babimenyeshwa ngo harebwe ko hari ubushobozi bwo kuryitabira.

Gusa ariko uko gucengana kwagendaga kubaho kwari ukuyobya amarari kuko buri ruhande rwari ruzi ukuri ariko batashakaga kukwerurira abanyarwanda.

Muri iki gitondo nibwo amakuru y’impamo avuye muri Minisiteri ya Siporo yemeje ko u Rwanda rutazitabira CECAFA Senior Challenge Cup 2019 kubera amikoro adahagije, Guy Rurangayire ukozi muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko harebwa amarushanwa ari ku ngengabihe ubundi akigwaho agaterwa inkunga akitabirwa.

Amakuru agera ku inyarwanda avuga ko CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda yateye igihombo kinini bitewe n’ubwitabire ku bibuga bwari ku rwego rwo hasi, byanatumye amarushanwa yakurikiyeho biri kuyagiraho ingaruka.

CECAFA iheruka kubera muri Uganda mu kwezi kwa 10 mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwananiwe kwitabira kubera ibibazo by’amikoro.

CECAFA y’abagore iri kubera muri Tanzania u Rwanda ntirwayitabiriye nabwo kurea amikoro make.

None na CECAFA Senior Challenge Cup igiye kubera muri Uganda u Rwanda ntiruzayitabira kubera ikibazo cy’amikoro.

Amavubi aheruka muri CECAFA muri 2017 kuko 2018 ntiyabaye, aha yaviriyemo mu majonjora mu mikino yabereye Machakos muri Kenya. U Rwanda rufite iki gikombe inshuro imwe cyatwawe na Rwanda B mu mwaka wa 1999 itsinze Kenya ibitego 3-1.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira CECAFA 2019,ni Tanzania, u Burundi, Kenya ifite igikombe giheruka, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Zanzibar, Ethiopia na Uganda izakira aya marushanwa.


Amavubi aheruka muri CECAFA Senior Challenge Cup mu mwaka wa 2017


Ikipe y'abatarengeje imyaka 20 ntititabiriye CECAFA yabereye muri Uganda muri uyu mwaka


Ikipe y'igihugu y'abagore ntiyitabiriye CECAFA iri kubera muri Tanzania


u Rwanda rufite igikombe kimwe cya CECAFA cyatwawe na Rwanda B mu mwaka 1999

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND