RFL
Kigali

Inama ya CAF yasize impinduka ku marushanwa y’umupira w’amaguru muri Afurika

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 10:24
0


Inama ya Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo impinduka nyinshi mu marushanwa atandukanye ategurwa na CAF.



Yari inama yaguye yahuje komite nyobozi ya CAF ya yayobowe n’umuyobozi mukuru wa CAF Ahmad Ahmad ikaba yari yitabiriwe na Samuel Eto’o Fils wari ufite umushinga yashakaga kugeza kuri komite ya CAF , mbere yuko inama itangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka nyakwigendera Ahmed Amr Ateya wari ushinzwe gutegura igikombe cya Afurika cyabatarengeje imyaka 23 witabye Imana mu minsi ishize.

Mu nama yabereye i Cairo yize ku ngingo nyinshi inafatirwamo imyanzuro igamije gukomeza kubaka umupira w’amaguru wa Afurika mu byiciro byose, n’imishinga igamije iterambere ry’umupira wa Afurika.

Imyanzuro yafatiwe mu nama ya CAF

1.   Hemejwe ko irushanwa rya CHAN rizabera mu gihugu cya Cameroon mu mwaka wa 2020 rizatangira tariki ya 4 kugeza 25 Mata.

2.   Hemejwe kandi ko igikombe cya Super Cup ku mugabane wa Afurika izahuza ikipe ya Esperance de Tunis na Zamalek izaba tariki 14 Gashyantare 2020 ibere i Doha muri Qatar.

3.   Hemejwe kandi ko mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cyama Club kizaba mu mwaka  wa 2021, bwambere umugabane wa Afurika uzahagararirwa n’amakipe , ni ukuvuga ikipe ya mbere,iya kabiri ndetse n’iya gatatu muri Champions league ya Afurika 2020/2021.

4.   Mu marushanwa y’abakiri bato ndetse n’abagore hemejwe ko hazajya hitabira amakipe 12.

5.   Hemejwe ko itariki irushanwa rya CAN 2021izatangiriraho izemezwa mu biganiro bizahuza igihugu kizakira (Cameroon) na CAF ikazatangazwa nyuma.

6.   Hemejwe kandi ko ubuyobozi bwa CAF buzagena itariki, amasaha ndetse naho imikino izabera nyuma y’ubusesenguza buzakorwa.

7.   Hemejwe kandi ibihembo bitatu bizatangwa mu mwaka, harimo umukinnyi mwiza wigaragaje mu ikipe ye, Hazahembwa perezida w’ikipe wigaragaje ndetse n’igihembo cyo kuzirikana uwagiriye sosiyete umumaro.

Inama yasojwe perezida wa CAF Ahmad Ahmad yibutsa Komite gukomeza imyiteguro yo gutanga ibihembo ku mukinnyi mwiza w’umunyafurika wigaragaje mu mwaka wa 2019, igikorwa giteganyijwe kuzaba tariki 07 Mutarama 2020 kizabera i Cairo mu gihugu cya Misiri.

Imyanzuro yafashwe na komite nyobozi ya CAF


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND