RFL
Kigali

Khalfan yahishuye ko urukundo rutaramuhira, amaze gukundana n’abakobwa 2 ariko bose byarangiye batandukanye -VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/11/2019 9:24
0


Khalfan atangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Zimbarire”, izagaragara kuri Album ye ya mbere “Byabihe” azashyira hanze mu munsi iri imbere.



Mu myaka ibiri ishize, ari mu baraperi bigaragaje bakamamara kandi mu gihe gito ku buryo izina rye riri mu ndiba y’imitima ku bakunzi b'injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Umwaka ushize yari ari mu bahanzi 10 bahatanaga muri PGGSS, mu gusoza iri rushanwa aho yaje muri batanu batashoboye kugera mu cyiciro cy’abatsindira ibihembo.

Khalfan yabwiye inyarwanda ko amaze gukundana n’abakobwa babiri ariko ngo urukundo rwe nabo ntirwigeze ruramba. Ati”Ntabwo birampira sinjye muntu wa mbere sinanjye wa nyuma waba yarakundanye n’abantu nka babiri bakagenda’’. Yirinze gutangaza amazina yabo. Yavuze ko yasanze urukundo ari igitabo kirekire kuko umufasha ari igice cya kabiri cy’umuntu. Guhitamo umukunzi ngo bisaba kudashuka ubwonko ahubwo ukabisaba Imana.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA  YISE ZIMBARIRE


Mu bahanzikazi nyarwanda yavuze ko akunda Marina na Asinah ku buryo binakunze umwe muri bo yamubera umugore. 

Uyu muraperi utarigaragaje cyane muri uyu mwaka mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yasobanuye impamvu yo kubura kwe muri uyu mwaka. Ati”Umwaka utangira nari ndi mu murongo, ariko nyuma yaho nagize ikibazo cy’uburwayi bambaze mu muhogo’’.

Akomeza avuga ko nyuma yo gukira yahise afata umwanzuro wo gutangira gukora kuri Album ye ari nayo mpamvu asa n’uwabuze. Yavuze ko indirimbo zizaba zigize Album ye zirimo udushya twinshi. Ati”Album yanjye yitwa ”Byabihe” ndayibatuye indirimbo namaze kuzikora, hari agashya abantu bamenyereye ko nkora Rap ariko bazumva ko nanaririmbye’’.Yakomeje avuga ko iyi Album igomba kujya hanze mu gihe kitari kirekire.

UMVA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE YATUMENEYE AMABANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND