RFL
Kigali

Umunyarwenya Michael Sengazi yegukanye igihembo gikomeye cya Prix RFI Talent Du Rire 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/11/2019 20:41
1


Umunyarwenya w’umunyarwanda Michael Sengazi yatsindiye igihembo gikomeye cy’abanyarwenya cya Prix RFI Talent Du Rire 2019 ahigitse abandi banyarwenya 10 bari bahanganye.



Ni ku nshuro ya gatanu hatangwa iki gihembo cyo gushimira umunyarwenya ugaragaza impano ikomeye muri Afurika kikaba gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI].

Icy’uyu mwaka cyegukanywe n’umunyarwanda Michael Sengazi ubarizwa mu itsinda rya Comedy Knights wahigitse abandi banyarwenya 10 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Micheal Sengazi yadutangarije ko yishimiye kubona iki gihembo yari amaze imyaka ine ahatanira ariko yarakibuze.

Ati “Nishimye cyane kubona mbonye kino gihembo byari ku nshuro ya kane njya rino rushanwa, byarangiye ndyegukanye rwose ni ubwa mbere umunyarwenya wo mu Rwanda akibonye, ni ikintu gikomeye cyane.”

Sengazi avuga ko iki gihembo kigiye kumufasha kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bantu bakoresha ururimi rw’igifaransa.

Ati “Icyo bigiye kumfasha nuko abantu benshi bagiye kumenya. Urumva RFI urwego iriho ubwayo, ni ku rwego mpuzamahanga bisobanura ko aya mahirwe yo kubona igihembo abantu benshi bavuga ururimi rw’igifaransa batari bazi bagiye kumenya, bizatuma nabo bajya gushakisha ibikorwa nkora.

Mu rwenya rwinshi Sengazi yongeyeho ko iki gihembo kizanamufasha kongera agaciro yahabwaga mu Rwanda dore ko hari abantu babishyura amafaranga y’intica ntikize bitewe no kutubaha ibyo bakora.

Ati “N’abantu ba hano mu Rwanda bya bintu byabo baza bakubwira ngo waje ukanterera urwenya nkaguha ibihumbi 10, ubu nzajya ntanga facture iriho n’igihembo. Ni nabyo byiza bizamfasha gutungwa n’umwuga wanjye.”

Iki gihembo azagishyikirizwa mu iserukiramuco rya Abidjan Capitale du Rire rizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kikazaba kiri kumwe n’amayero ibihumbi bine ni ukuvuga asanga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Abandi batwaye iki gihembo ni Basseek Fils Miséricorde (Cameroun, 2015), Moussa Petit Sergent (Burkina Faso, 2016), Ronsia (RDC, 2017) na Les zinzins de l’art (Côte d’Ivoire, 2018).

Prix RFI Talent Du Rire ni irushanwa rijya gusa na Prix RFI Découvertes rihuza abanyamuziki. Mu mwaka ushize ryatwawe n’umunyarwanda Yvan Buravan naho muri uyu mwaka Social Mula agarukira mu 10 ba mbere.

Michael Sengazi yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Orive ingabire4 years ago
    Nibyiza kuko biduhesha ishema nk abanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND