RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2020: Inzira zizakoreshwa n’amakipe azitabira byamenyekanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2019 18:50
0


Kuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe inzira, amakipe ndetse n’abaterankunga ba Tour du Rwanda 2020, izatangarira tariki 23/02 kugera tariki 01/03/2020 ikazitabirwa n’amakipe 16 azaturuka mu bice bitandukanye by’Isi, akazakoresha inzira 8, inzira ndende ikaba ari izava Rusizi igana i Rubavu ku ntera y’ibirometero 206 na metero 300 (206,3Km).



Tour du Rwanda izaba iba ku nshuro ya 12 guhera mu mwaka wa 2009 yemewe nk’umunyamuryango wa UCI, ikaba ari inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku cyiciro cya 2.1. Mu mwaka ushize yari inshuro ya mbere iri siganwa ryari ribaye ku cyiciro cya 2.1, maze ryegukanwa n’umunya Eritrea  Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan asize bagenzi be bari bahanganye.

Muri rusange Tour du Rwanda 2020, izatangira tariki 23/02/2020 isozwe tariki 01/03/2020, izitabirwa n’amakipe 16 azaturuka mu bice bitandukanye by’Isi, inzira umunani nizo zizakoreshwa aho inzira ndende mu isiganwa ryose izava mu karere ka Rusizi igana mu karere ka Rubavu aho abasiganwa bazakoresha  ibirometero 206 na metero 300.

Iyi ikaba ariyo nzira ya kabiri ndende mu mateka ya Tour du Rwanda. Ni irushanwa rizaba ririmo abaterankunga benshi barimo n’abashya baje basanga abari basanzwemo, iri siganwa kandi rizakoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 650 na 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri siganwa, hagaragaramo inzira nshya kandi zikomeye harimo nk’iya Huye-Rusizi, aho ubusanzwe higeze kubaho Rusizi-Huye, iyi nzira ikazanyura mu ishyamba rya Nyungwe.

Indi nzira ikomeye izanyurwamo Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye baterera i Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe, bagasiganwa ku ntera ya Kilomtero 4.5. Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ubwo bazaba bakinira i Kigali, hazanakoreshwa umuhanda mushya uhuza Nyamirambo na Gitikinyoni banyuze mu gace kazwi nka Norvege.

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2020

Agace ka mbere, Ku Cyumweru tariki 23/02/2020: Kigali Arena-Kimironko (114Kms)
Agace ka kabiri, Ku wa Mbere tariki 24/02/2020: Kigali-Huye (120.5 Kms)
Agace ka gatatu, Ku wa Kabiri tariki 25/02/2020: Huye-Rusizi (142kms)
Agace ka kane, Ku wa Gatatu tariki 26/02/2020: Rusizi-Rubavu (206Kms)
Agace ka gatanu, Ku Kane tariki 27/02/2020: Rubavu-Musanze (86kms)
Agace ka gatandatu, Ku wa gatanu tariki 28/02/2020: Musanze-Muhanga (127.3kms)
Agace ka karindwi, Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020: Nyamirambo (Kwa Mutwe) 4.5Kms
Agace ka munani, Ku Cyumweru tariki 01/03/2020: Kigali(Expo Ground-Rebero) (89.3kms)

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2020:

Amakipe y’Ibihugu: Rwanda, Cameroun, Algérie, Ethiopia, Erythrée n’u Bubiligi.

Amakipe yo ku migabane: Benediction Cycling Team (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (Mu budage) na Vino Astana Motors yo muri Kazakhstan.

Amakipe yabigize umwuga: Nippo Delko Marseille (France), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Isreal Cycling Academy (Israël).


Aimable Bayingana umuyobozi wa FERWACY asobanura byinshi kuri Tour du Rwanda 2020



Kuri uyu wa kane hatangajwe Inzira, abaterankunga n'amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020




Cyari ikiganiro cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye


Tour du Rwanda ya 2.1 iheruka yatwawe na Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team


Tour du Rwanda iba  yitabiriwe n'abakinnyi  ndetse n'amakipe akomeye

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND