RFL
Kigali

Miss World 2019: Bakoze tombora ya "Head To Head Challenge" Nimwiza Meghan ajya mu itsinda rituzuye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/11/2019 18:26
0


Mimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World hamwe n’uwa Aruba basagutse muri tombora y’igice cya Head To Head Challenge bakaba bategereje abandi batari bagera muri iki gihugu.



Irushanwa ry’ubwiza rya  Miss World riri kubera mu mujyi London ku nshuro 69 aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakobwa bahagarariye ibihugu 125 byo ku migabane itandukanye.

Muri uyu mwaka u Rwanda ruhagarariwe na Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikaba biri mu byo yemerewe nk’uwahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Igikorwa cya mbere cyabaye muri Miss World 2019 ni ugukora tombola y’amatsinda aba bakobwa bazaba barimo mu gice cya Head to Head Challenge.

Iyi tombola itamaze igihe kinini abakobwa bashyizwe mu matsinda 17 rimwe rimwe rigizwe n’abakobwa 6 gusa Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda n’uhagarariye Aruba nibo basigaye itsinda ryabo rikazongerwamo abandi uko bazagenda bagera ahabera irushanwa.

Igice cya Head To Head Challenge ni kimwe mu bikomeye mu irushanwa rya Miss World kuko uba uwa mbere muri buri tsinda ahita ajya mu bakobwa 40 bagombwa gutorwamo utwara ikamba n’ibisonga bye.

Iki gice kigizwe no kwerekana amashusho avuga kuri buri mukobwa uhatana ubundi akagira n’umwanya wo kubazwa ibibazo. Abakurikira irushanwa kandi nabo bagira umwanya wo gutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga na Application ya Mobstar  

Ku cyumweru nibwo biteganyijwe ko amatsinda atanu ya mbere azarushanwa muri iki cyiciro cya Head To Head Challenge.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss World aho mu 2016 rwaserukiwe na Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa aseruka mu 2017, naho Iradukunda Liliane aryitabira mu 2018.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki 14 Ugushyingo 2019, mu birori bizabera mu nyubako ya ExCel London ari nayo ya mbere yakira ibirori n’inama zikomeye. 


Nimwiza yagiye mu itsinda rya babiri bategereje abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND