Mimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World hamwe n’uwa Aruba basagutse muri tombora y’igice cya Head To Head Challenge bakaba bategereje abandi batari bagera muri iki gihugu.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss World riri kubera mu mujyi London ku
nshuro 69 aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakobwa bahagarariye ibihugu 125
byo ku migabane itandukanye.
Muri uyu mwaka u Rwanda ruhagarariwe na Nimwiza Meghan
wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikaba biri mu byo yemerewe nk’uwahize abandi
mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Igikorwa cya mbere cyabaye muri Miss World 2019 ni
ugukora tombola y’amatsinda aba bakobwa bazaba barimo mu gice cya Head to Head
Challenge.
Iyi tombola itamaze igihe kinini abakobwa bashyizwe mu
matsinda 17 rimwe rimwe rigizwe n’abakobwa 6 gusa Nimwiza Meghan uhagarariye u
Rwanda n’uhagarariye Aruba nibo basigaye itsinda ryabo rikazongerwamo abandi
uko bazagenda bagera ahabera irushanwa.
Igice cya Head To Head Challenge ni kimwe mu bikomeye
mu irushanwa rya Miss World kuko uba uwa mbere muri buri tsinda ahita ajya mu
bakobwa 40 bagombwa gutorwamo utwara ikamba n’ibisonga bye.
Iki gice kigizwe no kwerekana amashusho avuga kuri
buri mukobwa uhatana ubundi akagira n’umwanya wo kubazwa ibibazo. Abakurikira irushanwa
kandi nabo bagira umwanya wo gutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga na
Application ya Mobstar
Ku cyumweru nibwo biteganyijwe ko amatsinda atanu ya
mbere azarushanwa muri iki cyiciro cya Head To Head Challenge.
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye irushanwa
rya Miss World aho mu 2016 rwaserukiwe na Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa aseruka
mu 2017, naho Iradukunda Liliane aryitabira mu 2018.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki 14 Ugushyingo 2019, mu birori bizabera mu nyubako ya ExCel London ari nayo ya mbere yakira ibirori n’inama zikomeye.
Nimwiza yagiye mu itsinda rya babiri bategereje abandi
TANGA IGITECYEREZO