RFL
Kigali

Grace de Jesus yahuje imbaraga na Patient Bizimana bakorana indirimbo ‘Ndagarutse’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2019 18:10
0


Umuhanzikazi Grace de Jesus yamazegushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndagarutse’ yakoranye na Patient Bizimana. Ni indirimbo ivuga ku muntu ugarukiye Imana nyuma yo gusanga ibyo yari arimo nta mumaro. Ni yo ndirimbo ya mbere aba bahanzi bakoranye.



Uwambaje Marie Grace Grace de Jesus usengera muri Zion Temple mu Gatenga ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe asohoye iyo yise ‘Mbe uwo wifuza’. Uyu mukobwa yahoze yitwa Gaga Grace nk’izina yakoreshaga mu muziki, aza kurindura yitwa Grace de Jesus nyuma yo kuganirizwa n’Imana ikamuhishurira byinshi ku izina Gaga. Ati “Ni ko kurireka noneho mpitamo kwitwa ko ntariho ku bw' ubuntu bwa Satani ahubwo ndiho ku bw'ubuntu bwa Yesu. Grace bivuga ubuntu, Jesus ni Yesu, So Je suis la Grace de Jesus”


Grace de Jesus umuhanzikazi ubarizwa muri Zion Temple mu Gatenga

Grace de Jesus azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Nyurwa, Umpe akanya, Aranyuze, Ibuka aho yagukuye, Muri yesu n'izindi. Mu ndirimbo amaze gukora hiyongereyeho n’iyi ‘Ndagarutse’ yakoranye na Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo ‘Ubwo buntu’, ‘Menye neza’, 'Ikimenyetso', ‘Igitambambuga’ n’izindi. Iyi ndirimbo ‘Ndagarutse’ yakozwe na Producer IYZO wo muri Country Records, hanyuma ‘Video Lyrics’ ikorwa na Ikuzo Studios.


Patient Bizimana yumvikana mu ndirimbo ya Grace de Jesus

"Ndaje ndagarutse imbere yawe, ndarekuye ndazinutswe ibyanyanduzaga mbonye ko nari ndimo nta mumaro ni ibyo kuntanya n’urukundo rwawe. Impuhwe zawe nizo nkeneye mu kubaho kwanjye, Urukundo rwawe rumara inyota kuruta ibyo mu isi Mpa amahirwe nongere mbe umwana murugo iwawe. UUuhh Mpa Amahirwe nongere mbe umwana murugo Iwawe.” Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo ‘Ndagarutse’.


Grace de Jesus yifuza kubona 'Management' yamufasha mu muziki we

Grace de Jesus yabwiye InyaRwanda.com agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana. Abajijwe niba asigaye abarizwa muri Moriah Entertainment na cyane ko bari kumufasha gusakaza iyi ndirimbo ye nshya, yavuze ko atayibarizwamo ahubwo ko impamvu bari kubimufashamo ari uko yakoranye indirimbo n'umuhanzi ubarizwa muri iyi kompanyi. Icyakora yavuze ko bimukundiye yayinjiramo. Yagize ati "Gusa nanone nakifuje kuba nyirimo kuko gukora udafite Management biragoye cyane."

Grace de Jesus yavuze ko afite gahunda yo gukora cyane ndetse ngo afite indirimbo zinyuranye ziri muri studio. Ati "Ndahari rwose...Duherukana nkubwira ko nifuza gukora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka ariko ntibyankundiye kubera nyine kutagira Management, ubushobozi budahagije bwo kujya muri Studio, gusa nyuma y’iyi ‘Ndaharutse, mfite izindi 2 muri Studio. Hazakurikiraho indi izitwa ‘Ni iby’Igiciro’, izaba yuzuzanya neza n’iyi ‘Ndagarutse’"


Grace de Jesus ari mu bahanzikazi ba Gospel bafite ijwi ryiza

Asobanura ku cyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya 'Ndagarutse', Grace de Jesus yagize ati "Iyi ndirimbo nyandika nari maze kumva Ijambo ry'Imana Umu Pasteur yigisha ku nkuru y'Umwana w'ikirara Luka 15. Noneho avugamo ngo kuki duhora tubwira abapagani kwihana ariko tukibagirwa ko hari n’abari baraguye basubiye inyuma? Tukibagirwa ko hari n’ababa mu rusengero ariko mu mitima no mu mikorere yabo rwose badahari.

Nuko aratubwira ati twagakwiye kugarura abazimiye, kugarura abamaze kubirambika , kubibutsa urukundo rwa Papa wabo ko ruruta kure ibyo bahugiye mo mu isi. Nuko nanjye mpita mpimba indirimbo nishyize mu cyimbo cy'umwana ushaka kugaruka mu rugo kwa Papa we. Nayumvishije Patient kugira anyumvire niba bayikoze neza nawe ahita ayikunda cyane ansaba kuyiririmbamo.”


Patient Bizimana hamwe na Grace de Jesus

UMVA HANO 'NDAGARUTSE' YA GRACE DE JESUS FT PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND