Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bwavuguruye ikirango cyaryo cyari kimaze imyaka itatu gikoreshwa mu rwego rwo kuzamura urwego rw’irushanwa.
Ikirango ni kimwe mu
mitungo ikomeye urwego cyangwa ikigo runaka kigira kuko gifasha mu
kubigaragaza neza no kubitandukanya n’ibindi.
Irushanwa rya Nyampinga w’u
Rwanda ritora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco rigiye kuba ku
nshuro ya 10 mu mateka y’u Rwanda bikaba ku nshuro ya munani nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Mu gihe imyiteguro y’irushanwa
rya 2020 irimbanyije, abategura iri rushanwa bamaze kuvugurura ikirango cyaryo kimaze
imyaka itatu gikoreshwa.
Urebye ku mbuga
nkoranyamba z’iri rushanwa ikirango kiriho kijya gusa n’icyari gisanzwe ariko
harimo impinduka nke. Nk’ibisanzwe ni umutwe w’umukobwa wambaye ikamba ariko
icyiyongereyeho ni amasunzu. Ikindi bakuyeho ni urunigi rwari ruri mu ijosi.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration
Back Up, Ishimwe Dieudonne yabwiye INYARWANDA ko bavuruguruye ikirango cyabo
mu rwego rwo kuzamura urwego bw’irushanwa.
Ati "Uvugurura ibintu
bitewe n’uko ushaka gutera imbere, urebye iki kirango gishya kirimo ubunyamwuga
kurusha kiriya kindi. Uzarebe ibirango by’ahandi biba byoroheje cyane. Ni kimwe
mu mpinduka ziri kugenda zigaragara muri Miss Rwanda cyane cyane mu kintu
kijyanye no kuzamura urwego rw’irushanwa."
Ishimwe Dieudonne avuga
ko impamvu bongeye amasunzu mu kirango cya Miss Rwanda, ari mu rwego rwo
kurushaho kugaragaza umuco w’u Rwanda nk’uko irushanwa ari iry’abanyarwanda.
Ati “Erega Miss Rwanda ni
Miss Rwanda nyine. U Rwanda ntabwo ari akarwa ariko Miss Rwanda igaruka ku
muco, umurage, indangagaciro rero ibintu byose bigomba gushingira ku murage. Umuco urahinduka, ugenda ukura ariko hari ibintu bidahinduka urumva umwana w’ubu
agomba kumenya ese amasunzu byari iki? Byakorwaga kubera iki?”
Kuba bakuyeho urunigi rwo
mu ijosi rwari ruri mu kirango cya mbere, ngo ni mu rwego rwo kugabanya ibintu
byinshi kugira ngo ikirango kirusheho kugaragara neza.
Ikirango cyakoreshwejwe
mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 na 2015 cyagaragazaga umukobwa wambaye ikanzu
ndende n’ikamba ku mutwe cyaje gukurwaho nyuma yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi
bw’irushanwa n’abagikoze.
Cyaje gusimbuzwa igisa
neza n’ikamba ryambikwa uwabaye nyampinga w’u Rwanda ariko nyuma y’umwaka umwe
nabwo kirahindurwa hashyirwaho igikoreshwa ubu ari nacyo cyavuguruwe.
Kugeza ubu urugendo ruganisha kuri Miss Rwanda 2020 rwaratangiye imiryango yarafunguwe ku bakobwa bifuza guhatana aho biyandikisha baciye ku rubuga rwa interineti rw’iri rushanwa.
Ikirango cyahinduwe mu 2015 cyari mu ishusho y'umukobwa
Ikirango cya Miss Rwanda 2016 cyari kimeze nk'ikamba
Ikirango cyari gisanzwe cyavuguruwe
Ikirango gishya cya Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO