RFL
Kigali

Impamvu n'ibisobanuro by'ikirango gishya cya Miss Rwanda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/11/2019 16:07
0


Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bwavuguruye ikirango cyaryo cyari kimaze imyaka itatu gikoreshwa mu rwego rwo kuzamura urwego rw’irushanwa.



Ikirango ni kimwe mu mitungo ikomeye urwego cyangwa ikigo runaka kigira kuko gifasha mu kubigaragaza neza no  kubitandukanya n’ibindi.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ritora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco rigiye kuba ku nshuro ya 10 mu mateka y’u Rwanda bikaba ku nshuro ya munani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe imyiteguro y’irushanwa rya 2020 irimbanyije, abategura iri rushanwa bamaze kuvugurura ikirango cyaryo kimaze imyaka itatu gikoreshwa.

Urebye ku mbuga nkoranyamba z’iri rushanwa ikirango kiriho kijya gusa n’icyari gisanzwe ariko harimo impinduka nke. Nk’ibisanzwe ni umutwe w’umukobwa wambaye ikamba ariko icyiyongereyeho ni amasunzu. Ikindi bakuyeho ni urunigi rwari ruri mu ijosi.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yabwiye INYARWANDA ko bavuruguruye ikirango cyabo mu rwego rwo kuzamura urwego bw’irushanwa.

Ati "Uvugurura ibintu bitewe n’uko ushaka gutera imbere, urebye iki kirango gishya kirimo ubunyamwuga kurusha kiriya kindi. Uzarebe ibirango by’ahandi biba byoroheje cyane. Ni kimwe mu mpinduka ziri kugenda zigaragara muri Miss Rwanda cyane cyane mu kintu kijyanye no kuzamura urwego rw’irushanwa."

Ishimwe Dieudonne avuga ko impamvu bongeye amasunzu mu kirango cya Miss Rwanda, ari mu rwego rwo kurushaho kugaragaza umuco w’u Rwanda nk’uko irushanwa ari iry’abanyarwanda.

Ati “Erega Miss Rwanda ni Miss Rwanda nyine. U Rwanda ntabwo ari akarwa ariko Miss Rwanda igaruka ku muco, umurage, indangagaciro rero ibintu byose bigomba gushingira ku murage. Umuco urahinduka, ugenda ukura ariko hari ibintu bidahinduka urumva umwana w’ubu agomba kumenya ese amasunzu byari iki? Byakorwaga kubera iki?”

Kuba bakuyeho urunigi rwo mu ijosi rwari ruri mu kirango cya mbere, ngo ni mu rwego rwo kugabanya ibintu byinshi kugira ngo ikirango kirusheho kugaragara neza.

Ikirango cyakoreshwejwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 na 2015 cyagaragazaga umukobwa wambaye ikanzu ndende n’ikamba ku mutwe cyaje gukurwaho nyuma yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’irushanwa n’abagikoze.

Cyaje gusimbuzwa igisa neza n’ikamba ryambikwa uwabaye nyampinga w’u Rwanda ariko nyuma y’umwaka umwe nabwo kirahindurwa hashyirwaho igikoreshwa ubu ari nacyo cyavuguruwe.

Kugeza ubu urugendo ruganisha kuri Miss Rwanda 2020 rwaratangiye imiryango yarafunguwe ku bakobwa bifuza guhatana aho biyandikisha baciye ku rubuga rwa interineti rw’iri rushanwa.

Ikirango cyahinduwe mu 2015 cyari mu ishusho y'umukobwa

Ikirango cya Miss Rwanda 2016 cyari kimeze nk'ikamba 

Ikirango cyari gisanzwe cyavuguruwe

Ikirango gishya cya Miss Rwanda  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND