RFL
Kigali

Star Times yashyizeho Poromosiyo n'ibihembo mu kwifuriza abakiriya bayo Noheli nziza n'umwaka mushya wa 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/11/2019 15:54
0


Sosiyete ya Star Times imaze kuba ubukombe mu isakazamushusho yashyizeho poromosiyo kuri serivisi zayo n’ibihembo bitandukanye mu rwego rwo kwifuriza abafatanyabikorwa bayo Noheli Nziza n’umwaka mushya wa 2020.



Iyi Poromosiyo yiswe  “Dabagirana n’Ibyiza Bya Star Times” yatangiye tariki 4 Ugushyingo 2019 ikazarangira tariki  31 Mutarama 2020. Ku muguzi mushya dekoderi na entenne byaguraga ibihumbi 29 ubu byashyizwe ku mafaranga ibihumbi 20 ndetse agahabwa n’ukwezi kw’ifatabugizi kw’ipaki ya Classic ku buntu.

Abagura dekoderi n’igisahani bishyura ibihumbi 30 bagahabwa amezi abiri bareba shene zose kandi ku buntu. Ku basanzwe batunze dekoderi za Star Times, ugura ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe arongezwa ibyumweru bibiri by’ifatabugizi ryisumbuyeho naho uguze amezi abiri yongezwe ukwezi kwisumbuye ku ryo yaguze.

Abamaze amezi abiri batagura ifatabuguzi, baragura iry’ukwezi kumwe bakongezwa ukundi kwezi, mbese barakubirwa kabiri. Ntabwo ari ku ifatabuguzi gusa kuko Televiziyo ya pousse 24 yavuye ku mafaranga ibihumbi 149 ishyirwa ku bihumbi 1390 naho iya pousse 32 yaguraga ibuhumbi 189 iri kugura ibihumbi 179.

Umuyobozi ushinzwe Inozamubona n’Imyenyekanishabikorwa muri Star Times, Vlady Terimbere avuga ko umuntu wese uzagura serivisi azahita yinjira mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo bisaga 206 byateganyijwe.

Ati “ Bazagenda batsindira ibihembo bigeye bitandukanye birimo, Televiziyo, imipira, amakayi, ibikapu,amakarita yo guhamagara. Muri ino poromosiyo hazatangwa ibihembo 1064.” 

Muri rusange televiziyo zizaba ari 14, ibikapu ni 170, amakayi n'amakaramu 816, amakarita yo guhamagara 32, n’imipira yo kwambara 32.

Abatsinze bazajya batangazwa buri wa Gatanu kuri televiziyo ya BTN kuva saa moya n’igice z’umugoroba kugeza saa mbili guhera tariki 22 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 31 Mutarama 2020.

Serivisi za Star Times zose ziboneka mu bitandukanye by’igihugu aho bagiye bafite ababahagarariye. Si ngombwa kujya ku kicaro gikuru mu mujyi wa Kigali.

Vlady Terimbere ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Star Times yasabye abakiriya babo kudatangwa n'amahirwe bahawe

Peter Mugisha ushinzwe Ubucuruzi muri Star Times yemeza ko uguze televiziyo ahabwa garanti y'umwaka

Abayobozi muri Star Times mu kiganiro n'abanyamakuru

AMAFOTO: MUGUNGA EVODE/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND