RFL
Kigali

Rwanda Cycling Cup: Shampiyona y’amagare irakomereza i Musanze mu mpera ziki cyumweru

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2019 13:29
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 23,Ugushyingo 2019, mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze harakomereza agace ka karindwi muri shampiyona y’amagare mu Rwanda ‘ Rwanda Cycling Cup’ agace kahawe izina rya 'Farmers Race' aho abasiganwa bazazenguruka intera ingana n’ibirometero 6 na metero 200.



Abasiganwa bazazenguruka intera y'ibirometero 6 na metero 200 (6km200m), aho bazahagurukira kuri Restaurant La Paillote banyuze kuri ADPR - Mu ibereshi - Mpenge - Sunrise School - Nyarubande - CPND Fatima - Police College - WASAC - Virunga Hotel – baze gusoreza kuri Restaurant La Paillote.

Abasiganwa bari mu cyiciro cy’ingimbi bazazenguruka iyi nzira inshuro 18 ingana n'ibirometero 111.6( 111Km600m), abo mu cyiciro cy'abagore bazenguruke inshuro 15 zingana n'ibirometero 90( 90Km), mu gihe abagabo ndetse n'abatarengeje imyaka 23 bazazenguruka inshuro 25 zingana n'ibirometero 155(115Km).

Amakipe 11 niyo azitabira 'Farmers Race' arimo: SKOL Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club For All, Benediction Excel Energy, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Team, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Cine Elmay na Bugesera Cycling Team.

Isiganwa riheruka kubera i Musanze muri Rwanda Cycling Cup kari ryegukanwe na Uwizeyimana Bonaventure wakiniraga Benediction Excel Energy. Kuri uyu wa gatandatu amakipe araba akina agace ka karindwi ka ' Rwanda Cycling Cup'.

 Agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka gukinwa tariki ya 2, Ugushyingo 2019 kabereye mu karere ka Muhanga 'Muhanga Circuit' kegukanwe na Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy.

Rwanda Cycling Cup ni shampiyona y’amagare mu Rwanda itegurwa n'Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY)n’abaterankunga bayo SKOL Brewery Limited na Cogebanque.


Abaturage b'i Musanze barongera gususurutswa n'igare kuri uyu wa gatandatu


Uwizeyimana Bonaventure niwe wegukanye agace gaheruka gukinirwa i Musanze


Uhiriwe Byiza Renus niwe wegukanye 'Muhanga Circuit' iheruka kubera i Muhanga

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND