RFL
Kigali

ITANGAZO RYA CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu yubatse mu karere ka Kamonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2019 10:17
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru No 019-075166 cyo kugurisha mu cyamunara ingwate cyatanzwe tariki ya 30/09/2019 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 03/2010/ORG yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko kuwa Kabiri tariki 26/11/2019 saa Cyenda (15Hrs) za ku manywa azagurisha muri cyamunara inzu iri mu kibanza No 2/08/12/01/847 iherereye mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo. Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone igendanwa; 0788302502.

Ushinzwe kugurisha ingwate, MUBANGIZI Frank ni we washyize umukono kuri iri tangazo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND