RFL
Kigali

Japhet na 5K Etienne bahishuye icyatumye batandukana na Daymakers ya Kibonke

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/11/2019 10:26
0


Abanyarwenya bamamaye muri Bigomba Guhinduka, Japhet na 5K Etienne bahishuye bafashe icyemezo cyo gutandukana n'uwari uhagarariye inyungu zabo nyuma yo kwica bimwe mu byari bikubiye mu masezerano inshuro nyinshi.



Tariki 13 Ugushyingo 2019, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko abasore babiri bakora urwenya ruzwi nka "Bigomba Guhinduka" basezeye kompanyi ya Daymakers iyobowe n'umunyarwenya Clapton Kibonke wacungaga inyungu zabo.

Aba basore ntibigeze bashaka gutangaza impamvu nyir'izina yatumye bava muri Daymakers bari bamazemo umwaka umwe ndetse bagiriyemo ibihe byiza mu bigaragarira amaso.

Mu mashusho bashyize ku rubuga rwa YouTube, Japhet na 5K Etienne bavuze muri macye icyatumye bava muri Daymakers izina benshi bari bazi ko ari iryabo kuruta ko ari irya kompanyi.

Aba basore bavuze ko ubuyobozi bwa Daymakers buyobowe na Clapton Kibonke bwagiye bwica nkana ibikubiye mu masezerano bityo bafata umwanzuro wo kwikorana, kuko babonaga kwisubiraho kwa Daymakers  byarananiranye.

Basimburanwa mu magambo bagize bati “Daymakers ni bo bajyanama twari tumaranye igihe ariko bitewe n’uko amasezerano twari dufitanye, ibyari bikubiyemo harimo ibitarubahirijwe, turateguza tuti ‘byakubahirizwa kugira ngo dukomeze dukorane neza? Twatanze integuza kugira ngo babigendereho, tubigaragaze hanyuma babikosore nyuma yaho tubona nta mpinduka bitanga. Turavuga rero aho kugira ngo bizamare igihe kirekire ukomeza kugira icyo kibazo uzatandukane n’umuntu wenda munafitanye ikibazo, turavuga tuti ‘oya reka dufate umwanzuro hakiri kare dusesa amasezerano.”

N’ubwo batigeze berura ngo bavuge icyatumye batandukana na Daymakers bivugwa ko mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora bishyurwaga amafaranga menshi ariko bo bakabona intica ntikize, imbarutso ikaba yarabaye igitaramo baherukaga gukora cyabaye tariki 12 Ukwakira 2019.

Japhet na 5K Etienne bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje nk’uko byari bisanzwe. Bavuye muri Daymakers,  nyuma yaho abandi banyarwenya barimo Bishop Gafaranga na Zaba Missed Call bayisezeyemo.

Japhet na 5K Etienne bavuga ko Daymakers yishe amasezerano bagiranye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND