RFL
Kigali

Umunyana Shanitah na bagenzi be bakiriwe na Valeria Vazquez wabaye Miss Supranational 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/11/2019 16:51
0


Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2019 barimo n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah bahawe ikaze na Valeria Vazquez Latorre ufite ikamba ry’umwaka ushize.



Umunyana Shanitah yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 18 Ugishyingo yerekeza muri Poland ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational 2019 ku nshuro ya 11.

Uyu mukobwa watsinze irushanwa rya Miss Supranational Rwanda ryabaye ku nshuro ya mbere, yashyitseyo amahoro ndetse ahahurira n’abandi bakobwa batandukanye baturutse mu bihugu 80 bagomba kwitabira iri rushanwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Umunyana Shanitah na bagenzi be bakorewe ibirori byo kubaha ikaze ndetse banambikwa imyitero izajya ibaranga [Sash Ceremony] bambikwaga na Miss Valeria Vazquez Latorre ufite ikamba rya Miss Supranational 2019.

Abakobwa bakobwa bacumbikiwe muri hoteli yitwa Ossa Congress &Spa ifite ibyumba 522 batangiye umwiherero wabo uzarangwa n’amarushanwa atandukanye azanagira uruhare mu uzatwara iri Kamba tariki 06 Ukuboza 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational azahabwa igihembo kingana n’ibihumbi $30 asaga miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda, n’izindi mpano zinyuranye.

Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa aho mu 2011 rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore yitabira mu 2013, Umwali Neema Larissa ajyayo mu 2014, Gisa Sonia mu 2015 aba Miss wa Afurika, Akiwacu Colombe mu 2016 , Habiba Ingabire mu 2017 na Uwase Clementine mu 2018.

Mu rutonde umwaka wa 2018 rw’uko ibihugu birushanwa mu irushanwa rya Miss Supranational rwakozwe na Global Beauties, u Rwanda ruri ku mwanya wa 53 n’amanota 2,1, Umunyana Shanitah akaba asabwa gukora iyo bwabaga kugira ngo yongere amanota.



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND