RFL
Kigali

Uko Cedric yavuye muri Amerika ashaka guhuza indirimbo za The Ben, Meddy n’abandi agahindura umuvuno-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2019 20:41
0


Umuhanzi Cedric Tumukunde [KgBoy] yatangaje ko yatangiye kuririmba mu buryo bumutunguye kuko yashakaga kujya asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi byaba ngombwa agategura ibitaramo akinjiza amafaranga.



Cedric abarizwa muri Ottawa ho muri Canada mu minsi ishize yari i Kigali mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bye. Mu mwaka wa 2018 nibwo yatangiye umuziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Fake Love’ yanditse afatanyije na Sosthene.

Yabwiye INYARWANDA, ko aza mu Rwanda yari afite igitekerezo cyo gufata indirimbo ‘Amayobera’ ya Meddy, ‘Iri joro’ ya Christopher, indirimbo ya The Ben n’iya Bruce Melody atibuka neza akazikoramo indirimbo imwe ubundi akazisakaza ku rubuga rwa Youtube.

Avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda basubiramo indirimbo z’abandi mu buryo avuga ko butari ‘ubwakinyamwuga’.

Ngo nko muri Amerika n’ahandi umuntu ashobora gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bikamubyarira inyungu ndetse agakora n’ibitaramo, ngo nawe ni wo murongo yashakaga.

Ni igitekerezo ariko kitashyigikiwe na Producer Bob umaze kumukorera nyinshi mu ndirimbo ze kuko yamubwiye gutangira guhimba indirimbo ze aho gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi.

Yabungaza imitima yibaza niba ashobora kwicara agahimba indirimbo akayiririmba igasohoka, ngo byari ibihe bidasobanutse kuri we.

Ati “Byari bihe bidasobanutse neza. Nibazaga nti ibi nibyo cyangwa se sinkwiye kubijyamo. Naburaga ikintu kinyereka ko koko nkwiye kujyamo cyangwa se ntakwiye kujyamo(Umuziki) ariko nkumva mfite ubwo bushake.”

Ngo ibi byaterwaga no kumenya ko gukinira mu kibuga cy’umuziki atari ibintu byoroshye. Inshuti ze n’abandi bamubwiraga gukora muzika ariko agakomeza kugira ubwoba yibaza uko abantu bazamwakira.

'FAKE LOVE' INDIRIMBO YA MBERE CEDRIC YAHEREYEHO

">

Ibyo yaganiriye na Producer Bob yabyumvaga kuri 90% agasigarana 10% yo kumva ko akwiye gukomeza gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi.

Ati “Bob arakomeye cyane si no kuvuga indirimbo ankorera gusa ahubwo n’inama angira. Producer Bob yagerageje kunyumvisha ndavuga nti Producer w’umuhanga nk’uyu mwumva ko nshobora kuririmba nkaba umuhanzi nkwiye kumwumvira. Naravuze nti ubwo Producer abyemeza reka tugire icyo dukora.”

Avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi aharanira kugerageza gukora buri kintu cyose nyuma agakomeza ashingiye ku musaruro akuyemo. Uyu muhanzi avuga ko yifuza gukomeza gukora muzika kandi akagira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2020 arateganya kumurika Album nshya azakubiraho nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira umuziki. Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo nka “Turi kumwe”, “I Surrender” n’izindi.

Cedric[KgBoy] avuga ko aje mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ashaka guhuza indirimbo ya The Ben, Meddy, Bruce Melodie na Christopher agakoramo indirimbo imwe

Uyu muhanzi avuga ko intangiriro y'umuziki we yamugoye

CEDRIC[KgBoy] YATANGIYE MUZIKA ASHAKA GUSUBIRAMO INDIRIMBO Z'ABANDI BAHANZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND