RFL
Kigali

MTN Rwanda yiyemeje gutanga miliyari 1,3 mu gushyigikira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/11/2019 14:02
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yabaye iya mbere ishyize mu bikorwa iteka rya Minisitiri w’Intebe risaba ibigo by’itumanaho gutanga amafaranga agamije kunganira RSSB muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.



Mu igazeti ya leta yo muri Nyakanga 2019 hasohotsemo iteka rya Minisitiri w’Intebe ritegeka ko ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda gutanga 2,5% y’igicuruzo cyabyo ku mwaka mu myaka ibiri ya mbere ku mwaka gatatu n’indi ikurikiyeho bakazajya batanga 3%.

Ibi ni mu rwego rwo kongera amafaranga ajya mu kigo cy’ubwiteganyirize afasha muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Sosiyete y’itumanaho imaze imyaka irenga 20 ikorera mu Rwanda, MTN Rwanda, niyo yabimburiye ibindi bigo byose mu kwitabira iyi gahunda  aho bitaranze mu kwezi k’Ukuboza bazatanga amafaranga miliyari imwe miliyoni 363 ibihumbi 442 na 690 azajya muri RSSB.

Umuyobozi wa MTN Rwanda Mitwa Ng’ambi yavuze ko iri teka rya Minisitiri w’intebe baryakiriye neza kuko basanzwe bakora ibikorwa byungangira leta mu iterambere ry’abaturage ndetse bakaba bateganya kuzakomeza kongera iyi nkunga aho mu mwaka utaha bazatanga agera kuri miliyari 3.

Ati “ Ni ibintu twakiriye neza kuko bijyanye n’ibyo twifuza, kuzana impinduka kandi zirambye. Ni indi nzira tugiye gucamo mu kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’u Rwanda ndizera ko uyu mwaka uzarangira dutanze asaga miliyari 1,3 kuko twatangiye muri Nyakanga mu mwaka utaha turateganya gutanga agera kuri miliyari eshatu, uko ikigo n’isoko bikura n’inkunga yacu izazamuka.”

Mitwa Ng’ambi yongeyeho bazakomeza gushyigikira gahunda zose za leta zigamije iterambere ry’abatuye u Rwanda no mu zindi nzego zitari iz’ubuzima.

Umuyobozi wungirije wa RSSB, Dr Hakiba Solange, yavuze ko ubu bufatanye na MTN bugiye gufasha iki kigo mu kongera amafaranga yagenewe kwishyurirwa abanyarwanda bose bakoresha ubwisungane mu kwivuza

Ati “Biraza gufasha RSSB na Mutuelle de Sante gukomeza kwishyura ubuvuzi abanyarwanda b’abanyamuryango ba Mutuelle de Sante bahawa mu mavuriro yose ari mu gihugu haba kuri Poste de sante, ibigo nderabuzima n’ibitaro by’uturere. Iyi nkunga izafasha kugira ngo serivisi zitangwa zishingirwa na mutulle de Sante zibashe kandi mu minsi iri imbere ziniyongere.”

Imibare ya RSSB igaragaza ko ingano y’imisanzu y’abanyamuryango ba mutuelle de santé harimo nayo leta yabageneraga ari milyari 32,8 mu gihe ayo bakoresha angana na miliyari 47.4 ibintu bituma bagira igihombo cya miliyari 14,6 buri mwaka.

Iyi gahunda yo gushaka amafaranga yunganira gahunda ya mutuelle de Sante yitezwemo kuzatanga agera kuri miliyari 10.

Uretse iyi nkunga MTN Rwanda itanze, uyu mwaka kandi yakoresheje miliyoni 50 mu gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza. 

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yavuze ko bazakomeza kongera inkunga bagenera RSSB

RSSB yashimiye MTN nk'ikigo cya mbere cy'itumanaho gitanze inkunga yo kunganira Mutuelle de Sante

Umuyobozi wa MTN Rwanda uri ibumoso n'Umuyobozi wungirije wa RSSB bizazanyije ubufatanye buhoraho

Abakozi ba MTN bishimiye iki gikorwa batangije 

AMAFOTO: MUGUNGA EVODE/ Inyarwanda Art Studio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND