RFL
Kigali

Jules Sentore yemeye inzoga y’abagabo ku ntore izarusha Gatore Yannick agereranya na Butera bwa Nturo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2019 11:23
1


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur [Jules Sentore] yemeye inzoga y’abagabo ku ntore izigaragaza neza mu ngamba ikarusha Gatore Yannick waciye umugara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Dimba Hasi” yasohoye kuwa 15 Ukwakira 2019.



Jules Sentore yabwiye INYARWANDA, ko Gatore Yannick amugereranya na Butera bwa Nturo; ‘intore yari iteye ubwoba afite metero ebyiri’ watojwe na Sekuru Sentore Athanase. Ati “Sentore ni we wamutoje urumva ko ubuhanga bwe afite aho abukomora.”

Yavuze ko yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo “Dimba Hasi” nk’umuhanga yitabaje kandi ko yamuhaye ibyo yari akeneye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo. Amashusho yagaragaje kuri konti ya instagram, agaragaza Gatore Yannick n’izindi ntore yishimirwa mu buryo bukomeye n’abari bateraniye muri Petit Sitade.      

Akomeza avuga ko yabyirukanye n’Intore nyinshi kandi b’abahanga ariko ngo Gatore Yannick n’iyo ntore ya mbere mu Rwanda yabonye igwa mu ntege Butera bwa Nturo ndetse na Semivumbi wa Rwatangabo.

Yavuze ko yemeye inzoga y’abagabo ku ntore zabyirukanye na Gatore Yannick uzigaragaza kumurusha. Ati “Mu ntore zose zibyirukanye nawe umuhiga niba ahari niyigaragaze maze nanjye inzoga y’abagabo bazayice.” 

Yavuze ko atakwirirwa avuga aho Gatore Yannick yatorojwe ‘kuko abahavuye bose babaye ntamakemwa’.

Gatore Yannick w’imyaka 27 y’amavuko abyina mu Itorero Ibihame by’Imana bitegura gukora igitaramo muri uyu mwaka wa 2019. Ni umutoza w’Ibihame by’Imana anabyina mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Ni umwuzukuru wa Sentore Athanase. 

Yabwiye INYARWANDA, ko adashidikanya ko agwa mu ntege mu ntege Butera bwa Nturo na Semivumbi wa Rwatangabo ashingiye ku kuba mu bihe bitandukanye yaragize abatoza beza bamugize uwo ari we uyu munsi.

Ati “Cyane rwose! Kuko nagiye ngira abatoza beza batandukanye kandi nkaba nturuka mu muryango w’umuco cyane kandi nkaba ngikomeza imyitozo kugira ngo ndebe ko naba umuhanga cyane kuko nta muhanga w’ibi bintu dukora.” 

Yavuze ko Butera bwa Nturo na Semivumbi Rwatangabo ari abantu yubaha cyane kuko ari Intore zabayeho mu mateka y’u Rwanda kandi buri wese yafatiraho urugero kuko mu gihe bamaze batariho ‘bazwi nk’intore za mbere’.

Gatore Yannick avuga ko umwihariko we ari ugukora ibintu yishimye kandi akamenya guca umugara neza ndetse no gutemba gitore. 

Sentore Athanase akimara kwitaba Imana, Jules Sentore ni we watoje Gatore Yannick binyuze mu Itorero ‘Singiza’ yakuriyemo.

Butera bwa Nturo yaciye agahigo ashyirwa  ku noti y’amafaranga 10 yakoreshwaga muri Congo-Mbiligi yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bikozwe n’ababiligi bakoronije iki gihugu.

Butera kandi ni umwe mu bagaragaye muri filime ya mbere yakiniwe mu Rwanda yitwa “King Salomon’s Mines mu 1950. Ni filime yakinywe ishingiye ku nkuru yanditswe mu gitabo cyitwa uko cyanditswe na Henry Rider Hagar mu 1885.

Iyi filime igaruka ku mugore w’umuzungu Elizabeth Curtis, musaza we John Goode n’umugabo uba ari inzobere mu gihiga, Allan Quatermain bakora urugendo mu gihugu cyo muri Afurika bashakisha umugabo w’uyu mugore uba yarabuze yaragiye gushaka amabuye y’agaciro.

Butera bwa Nturo agaragara muri iyi filime nk’intore y’ibwami aho abari ari nawe ukuriye itorero ryaho.

Butera bwa Nturo [Ubanza ibumoso] na Gotore Yannick[uri I buryo] wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Dimba Hasi' ya Jules Sentore

Gatore Yannick avuga ko azi guca umugara kandi akamenya gutemba gitore

Jules Sentore avuga ko Gatore Yannick agwa mu ntege Butera bwa Nturo



JULES SENTORE AGERERANYA GATORE YANNICK WABYINNYE MU NDIRIMBO YE 'DIMBA HASI' NA BUTERA BWA NTURO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yannick4 years ago
    Gatore ndamuzi, uyu mwuga arawukunda kandi arawubaha. Icyo namubwira nuko yakomereza aho, imyaka 27ufite uyu munsi, inzozi zawe uzazigeraho. Intore twese dukunda morale no gucabugufi bikuranda.





Inyarwanda BACKGROUND