RFL
Kigali

Kirehe: Ababyeyi barasabwa kwita ku mwana wese uvutse adashyitse kuko ari umwana nk'abandi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2019 9:18
0


Bitewe n’uko mu myaka 15 ishize abana bavukaga batagejeje igihe bahitaga bapfa, uyu munsi mu karere ka Kirehe bizihije umunsi mpuzamahanga w’abana bavutse badashyitse mu nsanganyamatsiko igira iti "umwana wese uvutse adashyitse akwiriye kwitabwaho"



Mu myaka ishize iyo umubyeyi yabyaraga umwana udashyitse yarahangayikaga bikamutera kwiheba, kwiyakira no kwakira umwana umwana abyaye bikamunanira bigafatanya n’ubumenyi buke mu kwita ku mwana uvutse adashyitse bikaviramo wa mwana gupfa cyane ko n’amwe mu mavuriro nta bushobozi buhagije yari afite bwo kwita kuri uwo mwana


Uyu munsi wa none birashoboka ko umwana uvukiye amezi atanu, atandatu ndetse n’arindwi abasha kubaho mu gihe yitaweho neza, ni ukuvuga ko bagomba kumurinda umwanda aho ugiye kumufata wese agomba kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ubundi bakamuheka mu buryo bwa kanguru aho umubyeyi w’umugabo cyangwa umugore akuramo imyenda yo hejuru agaheka umwana mu gituza atambaye kugirango umwana agumane ubushyuhe bityo abashe gukura neza

Umubyeyi w'umugabo ashobora guheka umwana muri kanguru


Nyuma yo kwitabwaho umwana arataha ariko agakomeza gukurikiranwa n’abaganga kugeza igihe baboneye ko ameze neza


Minisiteri y’ubuzima irasaba ababyeyi gufasha abana bavutse badashyitse nk’impunzi ibahungiyeho idafite ikintu na gito cyo gutangiriraho kuko bisaba ko bitabwaho by’umwihariko, ikindi basaba ni ugukumira inda z’abana b’abakobwa bakiri bato kuko iyo basamye bakiri bato, baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana badashyitse


Ku isi yose buri mwaka habarurwa miliyoni10 z’abana bavuka badashyitse, mu gihe mu Rwanda habarurwa 10% by’abo bana buri mwaka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND