Luis Enrique wari umaze amezi atanu yarahagaritse imirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne, kubera ko yari yagiye kwita ku mukobwa we w’imyaka 9 wari urwaye Cancer bikarangira yitabye Imana, byabaye ngombwa ko agaruka mu ikipe y’igihugu kuyifasha mu myiteguro ndetse no mu mikino y’igikombe cya EURO 2020.
Muri
Werurwe muri uyu mwaka Luis Enrique yavuye mu mwiherero ikipe y’igihugu ya
Espagne yari irimo ubwo biteguraga
gukina n’ibirwa bya Malta, maze ajya mu rugo iwe aho umukobwa we w’imyaka 9
yari arembye bikomeye, umwana yarapimwe basanga arwaye Cancer. Luis Enrique
yakomeje gukorana n’umutoza w’ungirije Moreno n’ubwo yari kure y’ikipe.
Luis
Enrique amaze kubona ko uburwayi bw’umukobwa we bukomeye kandi akeneye kwitabwaho,
yasobanuriye abayobozi b’umupira w’amaguru muri Espagne ikibazo afite maze mu
kwezi kwa gatandatu yandika ibaruwa igaragaza ko abaye ahagaritse akazi bitewe
n’impamvu ze bwite, uwari umutoza w’ungirije Robert Moreno ahita agirwa umutoza
mukuru.
Nyuma
y’amezi abiri gusa Enrique ahagaritse imirimo yo gutoza Espagne, umukobwa we
yitabye Imana azize indwara ya Cancer.
Nyuma
y’amezi atatu abuze umukobwa we, Enrique yafashe umwanzuro wo kugaruka gutoza
ikipe y’igihugu ya Espagne kugira ngo anayifashe mu bihe bikomeye igiye
kwinjiramo byo guhatanira igikombe cy’uburayi mu mwaka utaha wa 2020 dore ko
bamaze kubona tike.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa kabiri umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Espagne Luis
Manuel Rubiales yahamije aya makuru muri
aya magambo, Yagize ati” Uyu munsi twemeje ko Luis Enrique azagaruka ku mwanya
we nk’umutoza mukuru, byakozwe mu mucyo nta muntu twabeshye, buri wese yari azi
ko Enrique nashaka kugaruka imiryango ifunguye”.
Robert
Moreno wari wasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe, ntiyitwaye nabi kuko nta
mukino n’umwe yatsinzwe mu gushaka iyi tik, kuko yarangije imikino yose ayoboye
itsinda. Abajijwe uko yakiriye kugaruka kwa Enrique ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu
ya Espagne, Moreno yavuze ko n’ubundi yari yarabivuze ko Enrique igihe azashaka
kugaruka azajya ku ruhande akamuha umwanya akagaruka nk’umutoza mukuru.
Luis
Enrique w’imyaka 49 yamavuko wamenyekanye cyane atoza ikipe ya Fc Barcelone,
yahagaritse imirimo yo gutoza Espagne amaze gutoza imikino irindwi, yatsinzemo
imikino 5, atsindwa 2. Enrique agarutse mu gihe Espagne yari imukeneye nk’umutoza
ufite ubunararibonye kugira ngo ayifashe mu myiteguro y’igikombe cy’uburayi
kizaba 2020, ndetse no kuzashaka uburyo bwose bakwegukana iki gikombe.
Mu
mezi make yari amaze mu ikipe y’igihugu ya Espagne Luis Enrique ntiyari
bwatwarane igikombe na kimwe nayo.
Luis Enrique yagarutse gutoza Espagne ikeneye igikombe cy'uburayi 2020
Robert Moreno watozaga Espagne asuhuzanya na Sergio Ramos ku mukino batsinzemo Romania 5-0
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO