RFL
Kigali

Luis Enrique yagarutse gutoza Espagne nyuma y’amzezi 5 abihagaritse

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2019 15:52
0


Luis Enrique wari umaze amezi atanu yarahagaritse imirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne, kubera ko yari yagiye kwita ku mukobwa we w’imyaka 9 wari urwaye Cancer bikarangira yitabye Imana, byabaye ngombwa ko agaruka mu ikipe y’igihugu kuyifasha mu myiteguro ndetse no mu mikino y’igikombe cya EURO 2020.



Muri Werurwe muri uyu mwaka Luis Enrique yavuye mu mwiherero ikipe y’igihugu ya Espagne  yari irimo ubwo biteguraga gukina n’ibirwa bya Malta, maze ajya mu rugo iwe aho umukobwa we w’imyaka 9 yari arembye bikomeye, umwana yarapimwe basanga arwaye Cancer. Luis Enrique yakomeje gukorana n’umutoza w’ungirije Moreno n’ubwo yari kure y’ikipe.

Luis Enrique amaze kubona ko uburwayi bw’umukobwa we bukomeye kandi akeneye kwitabwaho, yasobanuriye abayobozi b’umupira w’amaguru muri Espagne ikibazo afite maze mu kwezi kwa gatandatu yandika ibaruwa igaragaza ko abaye ahagaritse akazi bitewe n’impamvu ze bwite, uwari umutoza w’ungirije Robert Moreno ahita agirwa umutoza mukuru.

Nyuma y’amezi abiri gusa Enrique ahagaritse imirimo yo gutoza Espagne, umukobwa we yitabye Imana azize indwara ya Cancer.

Nyuma y’amezi atatu abuze umukobwa we, Enrique yafashe umwanzuro wo kugaruka gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne kugira ngo anayifashe mu bihe bikomeye igiye kwinjiramo byo guhatanira igikombe cy’uburayi mu mwaka utaha wa 2020 dore ko bamaze kubona tike.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Espagne Luis Manuel  Rubiales yahamije aya makuru muri aya magambo, Yagize ati” Uyu munsi twemeje ko Luis Enrique azagaruka ku mwanya we nk’umutoza mukuru, byakozwe mu mucyo nta muntu twabeshye, buri wese yari azi ko Enrique nashaka kugaruka imiryango ifunguye”.

Robert Moreno wari wasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe, ntiyitwaye nabi kuko nta mukino n’umwe yatsinzwe mu gushaka iyi tik, kuko yarangije imikino yose ayoboye itsinda. Abajijwe uko yakiriye kugaruka kwa Enrique ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne, Moreno yavuze ko n’ubundi yari yarabivuze ko Enrique igihe azashaka kugaruka azajya ku ruhande akamuha umwanya akagaruka nk’umutoza mukuru.

Luis Enrique w’imyaka 49 yamavuko wamenyekanye cyane atoza ikipe ya Fc Barcelone, yahagaritse imirimo yo gutoza Espagne amaze gutoza imikino irindwi, yatsinzemo imikino 5, atsindwa 2. Enrique agarutse mu gihe Espagne yari imukeneye nk’umutoza ufite ubunararibonye kugira ngo ayifashe mu myiteguro y’igikombe cy’uburayi kizaba 2020, ndetse no kuzashaka uburyo bwose bakwegukana iki gikombe.

Mu mezi make yari amaze mu ikipe y’igihugu ya Espagne Luis Enrique ntiyari bwatwarane igikombe na kimwe nayo.


Luis Enrique yagarutse gutoza Espagne ikeneye igikombe cy'uburayi 2020
 Robert Moreno watozaga Espagne asuhuzanya na Sergio Ramos ku mukino batsinzemo Romania 5-0

Ikipe y'igihugu ya Espagne ifite intego yo kegukana EURO 2020

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND