RFL
Kigali

Konti ibihumbi z'abakoresha Disney+ zigaruriwe n'abagizi ba nabi

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2019 13:59
0


Abagizi ba nabi (Hackers) bigaruriye konti z'abakunzi ba Disney+ zigera ku bihumbi ubwo barebaga filime "The New World. A new Home". Nyuma yo kubiba, konti zabo zahise zinashyirwa ku isoko. Byagaragaye ko impamvu nyamukuru yatumye zibwa ari uko bamwe muri bo bakoresha imibare y'ibanga isa ku mbuga zitandukanye.



Uburyo bwo kureba filime z'ibipupe (Animation) imbona nkubone bwa Disney+ bwari bumaze icyumweru kimwe gusa bushyizwe hanze bwari bumaze gukundwa cyane dore ko abasaga Miliyoni 10 bose bari bamaze gufungura ho konti (Subscription) mu gihe cy'umunsi umwe.

Nyuma yo kubona konti zabo kuri Disney+  byahise bisa n'aho bihagaze abandi bifuzaga gufungura konti kuri APP ya Disney+ ntibyakundaga nk'uko bivugwa na David Bekerndorf umwe mu babigerageje bikanga. 

Yagize ati" Ubwo wageragezaga gufungura konti kuri APP ya Disney+ muri telefoni yawe wahabwaga gasopo ukabwirwa ko ikintu cyose uhindura kigira ingarukambi kuri Kompanyi yose ya Walt Disney. Ngerageje no gufungura konti yanjye nkoresheje undi mubare w'ibanga naho byahise byifunga ndetse  bifunga n'uburyo nari nsanzwe nkoresha kuri Disney+ byansabye guhindura telefoni ndetse na Disney+ nari mfite".

Benshi mu bakoresha Disney+ mu ma telefone yabo bamaze amasaha bategereje ko yasubiraho biranga na Kompanyi ya Walt Disney ntiyakemura ikibazo bari bafite, ibyabateye no kuyinubira cyane. Igisubizo cya Disney+ kuri Netflix ni uko ari uburyo abantu barebagamo filime ndetse n'ibiganiro bya televiziyo bitandukanye harimo icyitwa 'Marvel na Star Wars Franchises'

Ubu buryo bwa Disney+ bwari bumaze kugera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Netherlands. Gufungura Konti kuri Disney+ bisaba igiciro kingana na $7(amayero 5.40) mu gihe kingana n'ukwezi kumwe uyikoresha igahita irangira.

Ibihumbi bya konti zibwe n'abagizi ba nabi ziri kugaragara kuri Dark Web aho ziri kugurishwa amafaranga macye cyane ugereranyije n'igiciro gisanzwe aho konti iri kugurishwa $ 3 (amayero 2.30). 

Src: BBC

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND