Alex Muhangi ni umunyarwenya ukomeye muri Uganda wavukiye mu gace ka Rukungiri tariki 9 Ukwakira 1991. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ”Entogo” ifite umuriri nk’uw’izicurangwa mu tubyiniro.
Usibye kuba umunyarwenya, atunganya ama filime, akanayobora ibirori by’urwenya cyane cyane ibikorwa n’itsinda rye ry’abanyarwenya ”Comedy Store”. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2018 yagaragaye ku rutonde rw’abanyarwenya 10 bakomeye muri Uganda rwakozwe na New Vision.
Kubera izina
amaze kugira muri uyu mwuga muri 2014 yakoze ibitaramo bizenguruka isi agera na
hano mu Rwanda no mu bindi bihugu nka South Africa, Zambia,
Malawi, Zimbabwe, South Sudan, Kenya , Tanzania, Canada, Australia,
Somalia, UK, German, Norway, Sweden, Nigeria, Ghana, Turkey, UAE, n’ahandi.
Uyu munyarwenya wanakoze umwuga
w’itangazamakuru amaze gutwara ibihembo bikomeye byegukanwa n’umugabo bigasiba
undi, birimbo Pearl of Africa Fashion Awards yatwaye
ahanganye mu cyiciro cya Best Fashionable Comedian na East Africa Choice Awards
yatwaye ahanganye mu kiciro cya Best Comedian.
Byombi yabitwaye muri 2017, muri iy’indirimbo
ye aba asingiza imbaraga z’ifunguro rikunze gukoreshwa cyane muri uganda
ry’agatogo, agaragaza ukuntu aka gatogo karibwa mu buryo bwinshi.
Indirimbo ye yambere ashyize hanze iri mu indimi eshatu, icyongereza, ikigande n’ikinyankore. Muri iki gihugu si we munyarwenya wa mbere winjiye mu muziki, uwabikoze bwa mbere n’umunyarwenya Amooti Omubalanguzi wakoze zirimo izitwa “Mpa Amaazi”, “Olusidiku” n’izindi.
Anne Kansiime nawe umaze kwamamara mu bihe byashize yakoze iyitwa “Mparo”. Iyi ndirimbo ya Alex Muhangi ifite iminota ibiri n'amsegonda 37 yakozwe na Nessim, iri mu ziri gucurangwa cyane hirya no hino muri Uganda, igaragaramo ababyinnyi benshi .
UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO