Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, bizaba ari ibirori mu mihanda itandukanye igize akarere ka Gasabo, ahazakinirwa irushanwa rya nyuma muri shampiyona yo gusiganwa ku modoka.
Rallye des Mille Collines ni irushanwa rya nyuma rizagaragaza uzegukana shampiyona yo mu Rwanda mu gusiganwa ku mamodoka mu mwaka wa 2019, aho amazina asanzwe amenyerewe muri uyu mukino arimo: Gakwaya Claude, Jean Jean Giesen na Din Imitiaz bari mu bahatanira iri rushanwa.
Kuri
ubu imidoka 10 nizo zimaze kwandikwa ko zizasiganwa. Abasiganwa bazakoresha
imihanda ya Kinyinya, Bumbogo, Nduba na kimironko bakazasoreza Kibagabaga kuri
Pili Pili.
Shampiyona
yuyu mwaka yarimo amasiganwa akomeye abantu bishimiye ku rwego rwo hejuru,
yatangiye hakinwa irushanwa rya Nyirangarama
Tare Sprint, hakurikiraho Huye Rally, Women in Moto Sports Sprint, Mountain
Gorilla Rally, hakaba hagiye gukurikiraho Rallye des Mille Collines.
Gakwaya
Claude uheruka kwegukana Huye Rally na Mountain Gorilla Rally ari mu bambere bahabwa
amahirwe yo kwegukana shampiyona yuyu
mwaka, akaba asanzwe akinisha imodoka yo mu bwoko bwa SUBARU n 10.
Jean
Jean Giesen usanzwe utwara imodoka ya Toyota Celica nawe ari mu bahatanira kwegukana
shampiyona y’umwaka wa 2019.
Umurundi
Din Imitiaz usanzwe utwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avensis ari muri
batatu bahabwa amahirwe yo kwegukana iyi shampiyona.
Mu
bakinnyi bitezweho kwitwara neza kandi harimo Mitralos, Nshimiyimana Adolphe(
Dady), Yoto Fabrice , Gakuba Fergadiotis Tassos, Kayitankore Loiner n’abandi
batandukanye.
Abasiganwa
bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 150 (150 Km), aho isiganwa biteganyijwe ko
rizatangira saa yine z’igitondo.
Uko gahunda ya Rallye des Mille Collines iteye ku wa gatandatu
Uyu mukino uba ukurikiranwa n'abantu benshi b'ingeri zitandukanye
Gakwaya Claude afite amahirwe menshi yo kwegukana shampiyona yuyu mwaka
Jean Jean Giesen nawe azaba ari mu bahatanira kwegukana shampiyona
Gakwaya Claude na Mugabo bakunze gutwara ibihembo byinshi muri iri rushanwa
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO