Umunyamakuru akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Byishimo Espoir (Happy) yashyize hanze amashusho (VIDEO ) y’indirimbo nshya yise “Umutima wanjye “ikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane bwibutsa abantu ineza y’Imana ku buzima bwabo n’agakiza bahawe na Yesu Kristo.
Byishimo Espoir (Happy) umaze gukora indirimbo zitandukanye nka; Urukundo rwawe, Hozana, Akakwiriye gushimwa, Garuka n'izindi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise 'Umutima wanjye' ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abatuye isi ineza y’Imana ku buzima bwabo aho mu magambo ayigize aririmba agira ati: ”Umutima wanjye uraririmba ineza yawe narakubonanye, ibindimo byose birasingiza izina ryawe Yesu weee."
Byishimo Espoir yadutanagarije ko amashusho y’indirimbo Umutima wanjye ari aya mbere akoze kuva atangiye umuziki ndetse ko yashimishijwe n'uko yakiriwe n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana byumwihariko abakunzi be bakaba barayishimiye cyane Yadutangarije ko aya mashusho yakozwe n'aba Producer barenga babiri.
Yagize ati "Ni ni video yanjye ya mbere nagererageje kuyikora neze ngo ize ifite amashusho meza dore iyi Video yakozwe n’ aba Producer barenga 2, ubu ndashima Imana ko uko nayifuzaga yasohotse imeze.“ Kugeza ubu uyu musore afite indirimbo 5 na Video imwe, akaba ari gukora kuri Album ye ya mbere.
TANGA IGITECYEREZO