RFL
Kigali

Anita Pendo na Ndimbati bifashishijwe mu gukina inkuru ikubiye mu ndirimbo nshya "Yayobye" ya Social Mula-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2019 11:25
0


Umuhanzi Mugwaneza Lambert ugeze kure umushinga wo kumurila Album ya mbere yise “Ma Vie”, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Yayobye” yifashishijemo Anita Pendo na Ndimbati.



Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota itatu n’amasegonda 43’. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Made Beats uri mu bagezweho mu gihugu mu gutunga indirimbo. Ni mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Social Mula yifashishijemo umushyushyarugamba akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda (RTV) na Magic FM, Anita Pendo uba ari umugore wa Social Mula, muri iyi ndirimbo.

Harimo kandi umukinnyi wa filime Ndimbati uri mu bagezweho muri iki gihe wagize izina rikomeye nyuma yo kugaragara mu ruhererekane rwa filime yitwa ‘Papa Sava’. Ndimbati aba ari umukozi mu rugo rwa Social Mula ari nawe umubwira ko umugore we (Anita Pendo), yarakaye.

Social Mula akina yoherereza ubutumwa umukobwa baba bakundana mu ibanga ariko akibesha akabwoherereza umugore we ari we Anita Pendo. Mu gusubiza, Anita Pendo amubwira ati “Ibi byose buretse urabisubiramo utashye nta bisobanuro byinshi nshaka.”

Uyu muhanzi aratungurwa agafata moto yihuta akajya mu rugo gusobanurira umugore we uko byagenze. Amubwira ko yandikiraga ‘ntuza’ wamuteshaga umutwe ko yibeshye kandi ko yabuze uko agarura ubutumwa.

Agera mu rugo agasanga umugore we (Anita Pendo) yarakaye akamutera byinshi mu bikoresho akamumenaho amazi n’ibindi. Social Mula anamwerurira ko yamuciye inyuma, ariko agasaba imbabazi.

Tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Social Mula azahamurikira umuzingo (Album) ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka irenga itandatu amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi.

Ni mu gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, umuhanzi w’umundi Big Fizzo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo nka “Ndakumisinze”, “Munyana”, “Bajou”. 

Uyu muhanzi kandi yaguye igikundiro cye binyuze mu ndirimbo “Indoro” yakoranye n’itsinda rya Charly&Nina. Hari kandi Bruce Melodie, Yvan Buravan, Yverry n'umuhanzikazi Marian Deborah.

Social Mula yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Yayobye'

SOCIAL MULA YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YISE 'YAYOBYE' YIFASHISHIJEMO ANITA PENDO NA NDIMBATI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND