Aba DJ bakunze mu Rwanda bambariye gususurutsa abatuye mu mujyi wa Huye mu gitaramo kizabera kuri Piscine mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya batangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Mu mwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe
icyemezo cyo kwimura abanyeshuri bamwe bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu
mashami atandukanye bajyanwa mu ishami rya Huye ryahoze ari Kaminuza nkuru y’u
Rwanda.
Umujyi wa Huye ukirimo Kaminuza nkuru y’u Rwanda warashyuhaga
bikomeye ibirori n’ibitaramo bikomeye byose byaberaga dore ko n’abahanzi
bakomeye abenshi muri bo bahanyuze ari abanyeshuri.
Nyuma y’aho hahindukiye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya
Huye, abanyeshuri bamwe bajyanywe kwiga mu yindi mijyi, Huye irakonja ku buryo
bukomeye abayituye bibagirwa ibijyanye n’imyidagaduro.
Kuri ubu byarahindutse, umujyi wongeye kugarura
ubuzima, ibirori bikomeye binyuranye n’ibitaramo byongeye kuyoboka uyu mujyi
witiriwe uw’intiti.
Tariki 30 Ugushyingo 2019, mu mujyi wa Huye ku itaba
ahitwa 4 Steps hahoze Hoteli Petit Prince, hazabera igitaramo cyo kwakira
abanyeshuri bashya cyiswe “I Ruhande Pool Party”.
Iki gitaramo kizabera ku nkengero z’ubwogero
kizasusurutswa n’aba DJs batandukanye kandi bakunzwe mu Rwanda barimo DJ
Miller, DJ Marnaud, DJ Jullz, DJ Pius, DJ Fabiola na DJ Mansa, DJ Vibes, DJ
Lou, DJ Kixx na DJ Khalex.
Hazaba kandi hari amarushanwa yo kubyina no koga guhera i saa saba z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro umuntu agahabwa icyo kunywa cya Skol n’ibihumbi 200 ahasanzwe.
TANGA IGITECYEREZO