RFL
Kigali

Urutindo rwahitanye umwe benshi baburirwa irengero mu Bufaransa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/11/2019 18:54
0


Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yitabye Imana azize urutindo rwo hejuru y’uruzi rwahanutse mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa uyu munsi kuwa Mbere.



Byatumye imodoka zigera kuri eshatu zirimo n’ikamyo zigwa mu mazi nk’uko bivugwa n’abayobozi bo mu karere. Igice cy’iryo teme cyaguye ni ikiri hagati ya Mirepoix-sur-Tarn and Bessieres, hagati mu birometero 30 mu Majyaruguru ya Toulouse nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa serivisi izimya imiriro akaba ashinzwe n’umutekano w’akarere, Etienne Guyot.

Abantu bane batabawe, ariko abandi benshi ntawe uramenya irengero ryabo. Yavuze ko abagize serivisi z’ubutabazi barenga 60 barimo abazobereye mu kwibira mu mazi, bari mu bikorwa by’ubutabazi. Mu baburiwe irengero harimo umushoferi w’ikamyo n’umushoferi w’imodoka ya gatatu yaguye mu mazi.

Umwana w’umukobwa witabye Imana yari mu modoka hamwe na mama we bambuka urutindo igihe rwacikaga.

Umurambo we wakuwe mu ruzi rufite ubugari bwa metero 100 n’ubujya kuzimu bwa metero 20 aho urutindo ruri. Umubyeyi we yakuwemo ari muzima n’abigenderaga barimo benshi bakomeretse cyane, bagerageza kumutabara. Abatabazi babiri nabo bakomeretse cyane.

Iperereza ryatangiye kucyateje iyo mpanuka. Ni urutindo rwubatswe mu 1931. Runyurwaho n’imodoka zitarengeje toni 19, kandi rwahoraga rusuzumwa nk’uko Guyot yabivuze. Ababonye ibyabaye bavuze ko bahahamutse.

Src: reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND