RFL
Kigali

UCC-Gikondo worship Team yahuje abaramyi bakomeye mu gitaramo izamurikiramo Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2019 16:45
0


UCC-Gikondo Worship Team, itsinda ry’abaramyi rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya UCC-Gikondo riyoborwa na Bishop Margret Rwandamura, rigeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bahurijemo abaramyi b’amazina azwi bazamurikiramo Album ya kabiri.



UCC-Gikondo Worship Team yamenyekanye mu ndirimbo nka nka “Ndakwemereye”, iritegura gushyira hanze Album ya kabiri bise iriho indirimbo nka ‘Hariho’, ‘Yakoze ibikomeye’, ‘Amfashe ukuboko’, ‘Ni ukuri kose’, ‘Uracyari Imana’ n’izindi.

Iki gitaramo cyo kumurika Album ‘Yakoze ibikomeye’ kizaba ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 guhera saa cyenda z’amanywa ku rusengero rwa UCC Gikondo ahahoze hitwa APAPE aho kwinjira ari ubuntu.

Muhoza Deborah Umunyamabanga w’iri tsinda yabwiye INYARWANDA ko kumurika Album kuri bo ari igikorwa gikomeye bagiye gukora kandi kiri no mu murongo wo gusangiza abandi ibihangano byabo.

Yagize ati “Ni ‘achievement’ ikomeye kuba twasangiza abandi bantu ibihangano byacu. Ndatumira abantu bose bafite ibyo Imana yabakoreye ngo bazaze dufatanye kuramya no guhimbaza Imana ku bw’ibikomeye yakoze.”

Iri tsinda ryatangijwe kuwa 14 Ukuboza 2008 ritangijwe n’abantu umunani mu ntego yo kuyobora abantu mu kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryakoze ivugabutumwa ryo kuramya Imana no guhembura imitima mu bice bitandukanye by’igihugu. Bakoreye ivugabutumwa mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba banakorera igiterane bise ‘Abo Turibo’ mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro n’ahandi.

Mu mwaka wa 2012 nibwo iri tsinda ryamuritse Album ya mbere bise ‘Ni muzima’ ikubiyeho nyinshi mu ndirimbo zafashije benshi gusaba n’Imana. Ikubiyeho indirimbo nka ‘Hariho’, ‘Ndakwemereye’ yatumye bamenyekana birushijeho, ‘Warakoze Mana’, ‘Nyegera’, ‘Ni muzima’, ‘Ibendera’, ‘Naguha iki’ n’izindi.

Muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya kabiri, UCC-Gikondo worship Team yatumiye Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbo ‘Umujyi w’amashimwe’, Ben&Chance baherutse gusohora indirimbo ‘Amarira’, Blessed Choir, UCC Niboye, Rivers of Life ndetse na Planet Shakers.

UCC-Gikondo Worship Team igiye kumurika Album ya kabiri

UCC-Gikondo Worship Team ifite abaririmbyi 60 n'abacuranzi 5

Bateguye igitaramo gikomeje bahurijemo abaramyi b'amazina azwi

UCC-GIKONDO WORSHIP TEAM YAKUNZWE MU NDIRIMBO 'NDAKWEMEREYE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND