RFL
Kigali

Impamvu abakobwa beza badahirwa n’urukundo nyakuri-VIDEO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/11/2019 15:14
0


Birashoboka ko baba ari beza, abanyabwenge ndetse banakurura abagabo ariko mu rukundo bikaba ibibazo kuko bakunda guhuriramo n’ibibazo bituma batabana n’abo bakunda.



Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo ari abo gukundwa ariko bisanga bari bonyine, mu by'ukuri uburanga bwabo, gukundwa ndetse no kugirirwa ishyari bituma bahura n’ingorane.

Gusa mu ntangiriro urukundo rw’abantu bakundana n’aba bakobwa beza ruba rushyushye ndetse ruryoshye cyane bibwira ko urukundo ruzakomeza gutyo kugeza bapfuye. Aha rero hari impamvu abahanga bavuga ko zaba zituma aba bakobwa beza bahura n’ingorane zo kutubaka ingo zikomeye.

Bakunda gutegereza cyane: Abakobwa beza cyane bakunda kwirindiriza bibwira ko bategereje abagabo beza cyane cyangwa bazabakundwakaza ku rwego bifuza bigatuma babenga cyane abasore bamwe na bamwe, bamara kubona igihe kibarenganye bagafata abo babonye bigatuma urukundo rwabo rugenda nabi kuko baba bataziranye bya cyane.

Kubera ubwiza bwabo bibwira ko bazabona abasore bakomeye: Muri uko kwibwira ko bazabona abasore bakomeye cyane, bafite akazi keza n’ibindi, biza gutuma bahura n’amahitamo mabi bakabura byose, urukundo rwabo rugasenyuka kubera guhitamo nabi.

Bagira ubwoba bwo gutakaza ubwiza bwabo bagashaka hakiri kare: Aba bakobwa beza gutya bahorana ubwoba buri kanya bibwira ko isaha n’isaha baba babi bagahora bashakisha icyatuma bakurura abantu noneho bagashaka hakiri kare ngo batazasaza badashatse bigatuma bashaka abantu batazi neza.

Bifuza ibya mirenge ku ntenyo: Ubushakashatsi buvuga ko n’iyo aba bakobwa baba barashatse bakora ibishoboka byose bagakurura abagabo n’abasore ari nako babifuzaho ibintu bitandukanye bigatuma urukundo bafitanye n’aba mbere ruzamo agatotsi kubera ingeso mbi.

Ahashize habi: Kubera ubwiza bwabo, bituma bahura n’abantu babi bakabababaza mu rukundo bakigendera, iyo babibonye gutyo batinda kongera gukunda bibwira ko bizababera bibi.

MENYA IMPAMVU ABAKOBWA BEZA BADAKUNZE GUHIRWA N'URUKUNDO NYAKURI


Src: santeplusmag.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND