Ubusanzwe kubaka ni ubumwe bw’abantu babiri basangira urukundohaba mu byiza ndetse no mu bibi, ni byiza rero ko ababana bakora ibishoboka byose bakabana mu mahoro kugira ngo urugo rwabo ruzarambe.
Ubusanzwe kubaka ni ubumwe bw’abantu babiri basangira urukundohaba mu byiza ndetse no mu bibi, ni byiza rero ko ababana bakora ibishoboka byose bakabana mu mahoro kugirango urugo rwabo ruzarambe. Nubona umugabo wawe rero akora ibi bintu uzamenye ko urugo rwanyu ruzamara igihe kinini.
Umugabo wawe yakira inenge zawe: Nubwo buri wese agira inenge ku giti cye
bitewe n’imiterere ye, ariko niba umugabo wawe yarakwakiranye n’ibyawe byose
nuko buriya adashobora no kwibagirwa ibyiza byawe, bishatse kuvuga ko yagukunze
urukundo ruzira uburyarya.
Ni wowe wa mbere u buzima bwe: niba umugabo wawe akora ibishoboka byose
akakugira uwa mbere, ni uko nubundi ari wowe wa mbere ntago ajya akuvanaho
ijishoibintu byerekana ko agukunda cyane, yumva ko afite inshingano zo gutuma wishimye.
Uri ibyirato bye: kuko aba yumva ko iteka uri uwe ibihe byose bimuha
umunezero ndetse bigatuma ahora yumva yakurata aho ari hose, ibi bituma yumva
yishimye ndetse bizakwereke ko agukunda by'ukuri ndetse urugo rwanyu ruzaramba.
Aguha impano za hato na
hato: nubona umugabo wawe ahora ashishikajwe no kugutungura aguha impano
nyinshi kabone nubwo zaba ari ntoya ariko arabizirikana kugirango unezerwe,
uzamenye ko urugo rwanyu ruzaramba abe ari nako nawe umukunda by'ukuri.
Agutega amatwi: Bitewe
nuko abagore bakunda kuganira cyane ndetse no ku bintu bito bito, abagabo
ntibabikunda cyane ariko nubona umugabo wawe agutega amatwi kabone nubwo waba
uvuga ibintu bidashishikaje cyane ujye umenya ko agukunda ndetse urugo rwanyu
ruzaramba kubera iyo mpamvu
Yubaha ibitekerezo byawe: Buri muntu wese arihariye kandi aba afite ibitekerezo bye, iyo umugabo wawe
aguha umwanya rero akubaha n’ibitekerezo byawe ndetse bigashyirwa mu bikorwa
ujye umenya ko agukunda ndetse urugi rwanyu ruzaramba rwose
Aragukunda
akanabikubwira: Niba umugabo wawe atinyuka kukubwira buri gihe ko agukunda biba
bishatse kuvuga ko agukunda by’ukuri, ijambo ndagukunda nubwo ari rito cyane ariko
rirakomera kurivuga niyo mpamvu umugabo utinyuka kurivuga aba agukunda byukuri
Src: santemagazine.fr
TANGA IGITECYEREZO