RFL
Kigali

Mishou yasohoye ‘EP’ iriho indirimbo ivuga ku mukunzi we, umugore wananiye umugabo n’izindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2019 11:07
4


Umuhanzi Ganza Michel ukoresha izina rya Mishou mu muziki, yasohoye indirimbo z’amajwi zirindwi yakubiye kuri EP (extended play) yitiriye indirimbo ye ‘Kare’.



Indirimbo zirindwi yakoze ziri mu njyana ya Gakondo, Fusion y’ikinimba, Pop, Afro Pop n’izindi njyana. Yaririmbye ku buzima busanzwe bw’abanyarwanda, ubw’urukundo n’izindi ngingo. 

‘EP’ iba ikubiyeho indirimbo kuva kuri enye kugera ku munani. Ni mu gihe Album iba igizwe n’indirimbo kuva kuri cumi n’ebyiri kugeza kuri 16. Izi ndirimbo ze zaakorewe muri Unoze music Studio ibarizwa i Musanze.            

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mishou yavuze ko nyinshi mu ndirimbo yazikoze ashingiye ku buzima bwa buri munsi abamo.  Avuga ko yakoze ‘EP’ kuko yifuzaga gutangira kwitabira ibitaramo kandi akumva atakwitwaza indirimbo imwe.  

Yagize ati “Nifuzaga gutangira kwitabira ibitaramo kandi nkabona sinajyana indirimbo imwe gusa mpitamo kuba nkoze ‘package’ ishobora kumfasha gutaramira abantu.”

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gutanga umusanzu we mu kuzamura umuziki ushingiye ku kinimba ku rwego mpuzamahanga na wo ukaba wakoreshwa mu birori bitandukanye kandi ukaba ugaragaza umuziki nyarwanda.  

Mishou yibanda ku gukora indirimbo ziganjemo ikinimba n’injyana ya Pop Music. Ni we watunganyije indirimbo One Voice bakoranye na Hope Irakoze. Yanakoze indirimbo ‘Njye nawe’ y’umuraperi P Fla n’izindi.

Yize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho yarangije ari uwa kabiri kuri ibi ni vice-Prezida w’Ihuriro ry’abahanzi mu karere ka Musanze. Yavukiye mu buhungiro ise yari umusirikare waje kugwa ku rugamba rwo kubohoza igihugu n yina yitabye Imana afite imyaka itanu.  

Indirimbo “Ihorere” ihumuriza buri mukobwa wese wagize ikibazo cyo gutwara inda idateganyijwe. Iyo yise “Ndagukunda” yayikoreye mushiki we mu rwego rwo kumugaragariza urukundo amukunda anayitura kandi buri muntu wese ufite mushiki we akunda.

Avuga ko mushiki we yaririmbye ari uwo mu muryango we bakuranye yakuze akunda ahitamo kumuhimbira indirimbo amugaragariza uburyo amukunda. 

Indirimbo “Abo bareke” yayikoze ashaka kubwira buri wese kureka inshuti mbi kuko ngo inshuti nziza iteka ziguhora hafi yaba mu byago, mu makuba, agahinda yewe n’umunezero. Avuga ko abo ‘bakubeshya ni nabo baguteza ibibazo buri gihe bakwifuriza nabi baca akobo Imana igaca akanzu,’

Indirimbo yise ‘Na Fede’ yayikoze ashaka kubwira umukobwa bakundana uburyo yamukunze ku rwego rukomeye amutaka avuga ubwiza butangaje uburyo bumukurura. 

Iyi ndirimbo ‘Bucye’ ivuga ku mugore wifata nabi ariko umugabo we akamwihanganira ku bw’urukundo amukunda akarara adasinziriye amutegereje undi yibereye mu kabari.

Indirimbo yitwa ‘Mpore’ n’iy’ubukwe yahimbiye abakobwa bo mu muryango we, amazina yabo ayaririmba nk’imitoma.

Mishou yasohoye 'EP' yitiriye indirimbo ye 'Kare'


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KARE' MISHOU YITIRIYE 'EP' YASOHOYE

">


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mishou4 years ago
    Ndabashimiye byimaze yo kubwubufasha bwanyu Imana ihe umugisha imirimo yose mukora
  • hodari vincent4 years ago
    Indirimbo nziza rwose knd vry nc creativity courage kbs
  • Mr Gloire4 years ago
    Big producer making big things.. courage bro urashoboye
  • Serpha4 years ago
    Nukuri nakomeze arabizi kandi Imana Izamugeza kure afite impano ikomeye pe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND