Umuraperi ubifatanya no gukina filime, Snoop Dogg, yiyise umugabo ukurura abagore ku Isi nyuma y’aho John Legend ahawe uyu mwana n’ikinyamakuru cya People.
Mu Cyumweru gishize ni bwo umuririmbyi w’ikirangirire
John Legend, yatangajwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose batuye
ku Isi y’abazima mu mwaka 2019.
Uyu mugabo waririmbye “All Of Me” yigaririye imitima y’abatabarika,
uyu mwanya yari awusimbuyeho umukinnyi wa filime akaba n’umu-DJ, Idris Elba.
Bitunguranye umuhanzi Snoop Doog ubusanzwe witwa
Calvin Broadus yafashe ifoto y’ikinyamakuru cya People akuraho ifoto ya John
Legend ashyiraho iye yiyita umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi,
ubundi yandikaho ngo murakoze nko kugaragaza ishema atewe na byo
Ntabwo birasobanuka neza niba ibi yabikoze akomeje cyangwa se yashakaga kwisekereza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ikinyamakuru cya People cyatangiye gukora urutonde rw’abagabo bakurura abagore kurusha abandi mu 1985 hatorwa umukinnyi wa filime Mel Gibson.
Mu gutoranya uyu mugabo hagenderwa ku bintu
bitandukanye birimo uko agaragara ku mubiri ariko na none ibijyanye n’imyitwarire
ye n’imico nabyo bihabwa umwanya munini. Abasomyi b’iki kinyamakuru nabo
bahabwa umwanya bagatora uwo babona ubikwiye byose bigahurizwa hamwe.
Nta gihembo runaka gihabwa uwagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi, gusa ikinyamakuru cya People kimugenera impano zitandukanye.
John Legend ni we mugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi
TANGA IGITECYEREZO