RFL
Kigali

Munyaneza Didier ‘Mbappé’ yakoze amateka yegukana Tour du Senegal

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2019 23:49
0


Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi ku kazina ka ‘Mbappé’ ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal yasojwe kuri iki cyumweru mu mujyi wa Dakar, aba umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa ryo muri Senegal.



Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga agace ka nyuma kasorejwe mu Murwa Mukuru wa Senegal, Dakar ku ntera y’ibilometero 120, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yakitwayemo neza binamuha amahirwe yo kwegukana iri siganwa.

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe agace ka gatandatu kabanziriza aka nyuma, aho abasiganwa bahagurutse mu gace kitwa Louga berekeza i Thies ku ntera y’ibilometero 120.3.

Aka gace kegukanwe n’Umunya Slovakiya, Cully Jan Andrej ukinira ikipe ya Dukla Banská akaba yakoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 21 (2h45’21”), anganya ibihe na Peter Claus ukinira ikipe ya  Embrace The World, aha Munyaneza Didier yari yasigajemo amasegonda 15 yari hagati ye n’umukurikiye, byatumye abanyarwanda benshi bagira impungenge zuko mu gace ka nyuma aya masegonda ashobora kuvamo.

Gusa ariko Munyaneza n’abagenzi be bakinana muri Benediction Excel Energy Club yari ihagarariye u Rwanda muri iri siganwa babyitwayemo neza , barahatana kugeza ku isegonda ryanyuma ry’irushanwa birangira banaryegukanye.

Ku gace ka nyuma k’iri siganwa ikipe ya Benediction yari yaje gushyigikirwa n’abanyarwanda benshi batuye muri Senegal bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Harebamungu Mathias.

Uyu musore w’imyaka 21 wambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku wa Mbere ubwo hakinwaga agace ka kabiri, aho abakinnyi batandukanye bakomeye bakomoka mu Budage barwanye no gushaka uko bamwambura umwambaro w’umuhondo ariko birangira bawubuze.

Ni irushanwa rya mbere uyu mukinnyi yegukanye nyuma yo kuzamuka mu ruhando rw’abakinnyi bakomeye mu mwaka wa 2016.

Munyaneza Didier yabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Senegal


Munyaneza Didier Mbappe yishimana igikombe n'abanyarwanda baba muri Senegal


Benediction Excel Energy Club n'umutoza wayo Sempoma Felix bahesheje ishema igihugu


Abanyarwanda baba muri Senegal bishimiye intsinzi ya Munyaneza 


Batewe ishema no kuba ari abanyarwanda

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND