RFL
Kigali

Munyaneza Didier afite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Senegale kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2019 23:56
0


Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ucyambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Sénégal, afite amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa rizasozwa kuri iki Cyumweru hakinwa agace ka karindwi ari nako kanyuma.



Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe agace ka gatandatu kabanziriza aka nyuma, aho abasiganwa bahagurutse mu gace kitwa Louga berekeza i Thies ku ntera y’ibilometero 120.3.

Aka gace kegukanwe n’Umunya Slovakiya, Cully Jan Andrej ukinira ikipe ya Dukla Banská akaba yakoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 21 (2h45’21”), anganya ibihe na Peter Claus ukinira ikipe ya  Embrace The World mu gihe Keller Herman yabaye uwa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda atandatu n’uwambere.

Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé , ni we Munyarwanda waje hafi muri aka gace, kuko yabaye uwa gatanu na we asizwe umunota n’amasegonda atandatu na Cully wabaye uwa mbere.

Uyu musore w’imyaka 21 wambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku wa Mbere ubwo hakinwaga agace jka kabiri, ni we ukomeje kuyobora urutonde rusange nyuma yo gukoresha amasaha 23, iminota 31 n’amasegonda 19 (23h31’19”), aho arusha amasegonda 15 Umudage Keller Herman ukinira Embrace the World uza ku mwanya wa kabiri.

Munyaneza Didier afite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Sénégal izasozwa kuri iki Cyumweru ubwo hazaba hakinwa agace ka nyuma kazasorezwa mu Murwa Mukuru wa Dakar ku ntera y’ibilometero 120.

Tour du Sénégal y’uyu mwaka iri ku rwego rwa 2.2, yitabiriwe n’amakipe 11, ikaba iri gukinwa ku nshuro ya 18, u Rwanda  rukaba ruhagarariwemo n’ikipe ya Benediction Excel Energy itozwa na Sempoma Felix ubona ko iri siganwa rizataha mu rw’imisozi igihumbi.

Benediction Excel Energy ihagarariye u Rwanda muri iri siganwa, ikaba yaremewe ku rwego ruri Continental, kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND