Miss Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yongeye kugaruka mu bakobwa 16 batsinze icyiciro cya kgatatu cy’iri rushanwa cyiswe ‘Miss Supranational Influencer 2019’.
Miss Supranational Influencer 2019 ni icyiciro cy’irushanwa
cyashyizwe aho buri mukobwa muzaryitabira asabwa gukora inkuru zishyirwa kuri ‘application’
y’iri rushanwa.
Ari kumwe kandi n’abo muri Canada, Denmark, Dominican
Republic, Finland, India, Japan, Lithuania, Nepal, Poland, Netherland, Panama,
Peru, Scotland, Singapore na Thailand.
Kuri iyi nshuro buri mukobwa uri mu irushanywa
yerekanye igihugu cye, aho Miss Umunyana Shanitah yagaragaje amateka y'u Rwanda, mbere y'abakoloni,igihe cyabo
ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yerekanye kandi aho igihugu kigeze mu kuzamura
umugore, Amajyambere ndetse yerekana naho u Rwanda rugeze ruhangana
n'imihindagurikire y’ikirere, kurinda gucika kw'ingagi ku Isi n’ibindi
Ni ku nshuro ya kabiri Umunyana Shanitah agaragaye
kuri uru rutonde kuko yari aruriho bwa mbere ariko ku nshuro ya kabiri
ntiyabasha kurugarukaho.
Icyiciro ‘Influencer’ ni gishya muri iri rushanwa
umukobwa uzitwara neza azahita abona amahirwe yo kwinjira muri 25 bazavamo Miss
Supranational 2019.
Umunyana Shanitah yatsindiye kuzahagararira u Rwanda
muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye tariki 08 Nzeri 2019.
TANGA IGITECYEREZO