RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah yongeye kugaruka mu bakobwa 16 batsinze muri Miss Supranational Influencer 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/11/2019 16:47
0


Miss Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yongeye kugaruka mu bakobwa 16 batsinze icyiciro cya kgatatu cy’iri rushanwa cyiswe ‘Miss Supranational Influencer 2019’.



Miss Supranational Influencer 2019 ni icyiciro cy’irushanwa cyashyizwe aho buri mukobwa muzaryitabira asabwa gukora inkuru zishyirwa kuri ‘application’ y’iri rushanwa.

 ku nshuro ya gatatu abategura iri rushanwa batangaje abakobwa bitwaye neza muri iki cyiciro aho hagaragarayemo umunyarwandakazi Umunyana Shanitah muri 16 bahize abandi.

Ari kumwe kandi n’abo muri Canada, Denmark, Dominican Republic, Finland, India, Japan, Lithuania, Nepal, Poland, Netherland, Panama, Peru, Scotland, Singapore na Thailand.

Kuri iyi nshuro buri mukobwa uri mu irushanywa yerekanye igihugu cye, aho Miss Umunyana Shanitah yagaragaje amateka  y'u Rwanda, mbere y'abakoloni,igihe cyabo ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yerekanye kandi aho igihugu kigeze mu kuzamura umugore, Amajyambere ndetse yerekana naho u Rwanda rugeze ruhangana n'imihindagurikire y’ikirere, kurinda gucika kw'ingagi ku Isi n’ibindi

Ni ku nshuro ya kabiri Umunyana Shanitah agaragaye kuri uru rutonde kuko yari aruriho bwa mbere ariko ku nshuro ya kabiri ntiyabasha kurugarukaho.

Icyiciro ‘Influencer’ ni gishya muri iri rushanwa umukobwa uzitwara neza azahita abona amahirwe yo kwinjira muri 25 bazavamo Miss Supranational 2019.

Umunyana Shanitah yatsindiye kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye tariki 08 Nzeri 2019.

 Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa aho mu 2011 rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore yitabira mu 2013, Umwali Neema Larissa ajyayo mu 2014, Gisa Sonia mu 2015 aba Miss wa Afurika, Akiwacu Colombe mu 2016 , Habiba Ingabire mu 2017 na Uwase Clementine mu 2018.

Abakobwa 16 barimo umunyana Shanitah batsinze Challenge 3





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND