Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi waherukaga mu kibuga akinira Argentine mu kwezi kwa Karindwi, yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa gicuti Argentine yatsinzemo Brazil, mu mukino wo kwitegura imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi wabereye muri Saudi Arabia.
Lionel
Messi wari warahanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Amerika
y’epfo bitewe n’amagambo yatangaje ubwo ikipe y’igihugu ya Argentine
yasezererwaga mu mikino y’igikombe cya Copa America atarashimishije ubuyobozi
bw’iyi mpuzamashyirahamwe, ubwo Messi yavugaga ko irushanwa rya Copa America
ryashyiriweho igihugu cya Brazil gusa, maze ahita ahanwa kumara amezi atatu
atitabira imikino y’ikipe y’igihugu yose izakina.
Messi
yagarutse mu kibuga ahesha ikipe y’igihugu ye intsinzi nyuma yo gutsinda
igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, akaba yagitsinze ku munota wa
13 w’umukino, yanabonye andi mahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri kuri
Penaliti ariko umunyezamu Allison Becker wari mu izamu rya Brazil umupira
awuvanamo.
Muri
uyu mukino Brazil yarushije Argentine guhererekanya neza umupira mu kibuga
hagati nayo yahushije uburyo bwo kwinjiza igitego ubwo Gabriel Jesus yahushaga
penaliti. Abakinnyi bakomeye ku mpande zombi bose bari bitabajwe kuri uyu
mukino w’amakipe atajya imbizi muri Amerika y’epfo.
Lionel
Messi igitego yatsinze cyuzuzaga ibitego bitanu amaze gutsinda Brazil wenyine
mu mateka, anuzuza ibitego 69 amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Argentine
izwi ku kazina ka Albiceleste.
Argentine
yateganyaga undi mukino wa gicuti na Urguay bari bateganyije ko umukino wabera i
Tel Aviv muri Israel ku wa mbere w’icyumweru gitaha ariko uyu mukino ushobora
kutazaba bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri kugaragara muri Israel.
Brazil
nayo irateganya undi mukino wa gicuti ari nawo wa nyuma mbere yuko imikino yo
gushaka tike y’igikombe cy’Isi itangira mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha, Seleção Brasileira nkuko bakunze kuyita irateganya umukino wa gicuti ku
wa kabiri w’icyumweru gitaha aho izakina na Korea y’Epfo umukino uzabera Abu
Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’abarabu.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO