RFL
Kigali

Huye: MTN yashimiye abafatabuguzi bayo ibashyikiriza ibihembo mu birori byasusurukijwe n'ibyamamare-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 11:38
0


Muri gahunda yayo yo gushimira abafatabuguzi bayo, MTN ibinyujije muri gahunda ya Izihirwe na Muzika yahembye bamwe mu banyamahirwe. Kuri iyi nshuro hari hatahiwe abafatabuguzi bo mu karere ka Huye.



Mu mpera z'icyumweru gishize tariki 15/11/2019 mu karere ka Huye habereye igikorwa cya MTN Rwanda cyiswe 'MTN Izihirwe' cyo gushimira abafatabuguzi bayo. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizagera mu bice bitandukanye by'igihugu. Igiherutse cyabereye mu karere ka Rubavu ubu hari hatahiwe akarere ka Huye. Abaturage b'i Huye bitabiriye ku bwinshi iki gikorwa basusurutswa n'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda.

Iki gikorwa 'MTN Izihirwe' cyo gushimira abafatabuguzi ba MTN cyaranzwe na gahunda zitandukanye cyane cyane izijyanye no guhemba bamwe mu bafatabuguzi batsinze muri gahunda ya MTN Izihirwe na Muzika ndetse no gususurutsa abari aho. Buri wese ashobora kwibaza ubwoko bw'ibihembo byatanzwe n'uko byagenze kugira ngo aba banyamahirwe batsindire ibi bihembo.


Mbere na mbere kugira ngo umuntu ashobore kujya mu banyamahirwe batsindira ibihembo agomba kwiyandikisha muri gahunda ya MTN Izihirwe akandi *140*6#. Abiyandikishije muri iyi gahunda bakomeza gukoresha zimwe muri serivisi za MTN nko kongera amafaranga yo guhamagara, kugura ikarita ya murandasi, ndetse no kubitsa no kubikuza muri MTN Mobile Money. 

Bamwe mu bahembwe baturuka mu bice bitandukanye by'igihugu. Umunyamakuru wacu yaganiriye na bamwe mu batsindiye ibi bihembo bamutangariza akari ku mutima nyuma yo guhabwa ibihembo byabo.

Mutimukeye Angelique w'imyaka 20, utuye mu karere ka Huye, ari mu banyamahirwe batsindiye ibihembo bitandukanye by'umwihariko akaba ari we watsindiye igihembo cy'umunsi cya miliyoni imwe y'amafaranga y' u Rwanda (1,000,000Frw). Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye yatangarije umunyamakuru wacu ko usibye kuba yariyandikishije muri iyi gahunda ya MTN Izihirwe, gutsindira miriyoni bitari mu byari mu mutwe we.


Mutimukeye Angelique ni we watsindiye Miliyoni i Huye muri MTN Izihirwe

Angelique Mutimukeye icyo ahurizaho na mugenzi we, Twagirimana Anastase watsindiye igihembo cy'ibihumbi 300 ni uko na we atari yiteze kuba umwe mu banyamahirwe. Uyu Athanase utuye mu karere ka Rubavu yadutangarije ko iki gihembo yatsindiye acyishimiye cyane kandi ko agiye kucyifashisha mu mushinga yatangiye wo kubaka.

Nk'uko byavuzwe haruguru, iki gikorwa cyo gushimira abafatabuguzi ba MTN kirangwa no guhemba ibihembo bitandukanye. Muri iki gikorwa bamwe bahembwe amafaranga abandi ibikoresho nk'amaterefoni ndetse n'inka. Habimana Callixte yahembwe inka. Mu ijambo rye, Callixte yavuze ko yaramaze iminsi ibiri gusa yiyandikishije muri iyi gahunda ya Izihirwe dore ko yaramaze iminsi hanze y'igihugu.

Ngayo nguko rero uko ni ko ibihembo bitandukanye byahawe abanyamahirwe biyandikishije muri Izihirwe na Muzika. Uyu munsi amahirwe yari aya Angelique na bagenzi be ariko ejo yaba ayawe! Twabibutsa ko muri iki gikorwa cya MTN Izihirwe cyabeye i Huye cyasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki w'u Rwanda nka' Jay Polly, Riderman, Safi Madiba, abanyarwenya Japhet na 5k Etienne n'abandi.

Umwanditsi: Christian Mukama-InyaRwanda Art Studio

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND