Umunyarwanda yabivuze neza ati "Biryoha biryana". Nubwo dushobora gukoresha ibidendezi by’amazi (Swimming pool) turi kuruhuka cyangwa se mu buryo bwo kwivura amavunane kugira ngo ubuzima bwacu burusheho kuba bwiza, mu gihe tuta bikoranye ubushishozi n’ubwitonzi dushobora kuhakura uburwayi butandukanye cyangwa se tugatera ibibazo abandi.
Muri iki kinyejana uburyo bw’imibereho ya muntu, bwateye imbere ku buryo abasha kwihereza buri kimwe cyose yakenera bitamugoye cyane cyangwa akacyiyegereza hafi ye kugira ngo atazongera kugorwa avunika ajya kugishaka. Nyamara uko arushaho kugabanya umutwaro w'ibyo akenera rimwe na rimwe usanga bigenda bizana n’izindi ngaruka ku buzima bwe.
Mu byigijwe hafi harimo n’ibidendezi byo kogeramo (swimming pool), abafite ubushobozi usanga barabyubakiye mu rugo abatabufite usanga bajya kubyishyura ku babyubatse nk’ubucuruzi kugira ngo nabo babashe kwishima. Byose tubikorera kugira ngo ubuzima bwacu burusheho kumera neza ariko hari igihe na none dusanga twabwangije iyo hatabayeho ubushishozi.Ushobora kwibaza uti”Kuki mutatubwiye ibyiza byo koga mu kidendezi ahubwo mugahitamo kutubwira ibyo twabera amaso”? Nta yindi mpamvu ni ukubera ko ibyo dukora byose tuba dushaka kugira ngo ubuzima bwacu bumere neza.
Dore bimwe mu byo ukwiriye kwitaho mu gihe ugiye koga mu kidendezi (Swimming pool)
1.Banza woge umwanda wose ugushireho
Ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko abantu benshi baba bagifite ibisigazwa by’umusarane mu gice cy’ikibuno (gluteal fold). Inzobere ikaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’utunyabuzima duto (microorganisms) Charles Gerba wo muri kaminuza ya Arizona, avuga ko iyo byibura abantu batanu binjiye mu kidendezi rusange baba bashyize umwanda ungana n’uwajya ku kiyiko ukaba wakwirakwiza indwara ku bantu bajya kogamo.
Nk'uko byatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukurikirana iby’indwara (CDC) muri raporo yacyo yo muri 2010 ivuga ko byibura ikidendezi kimwe mu munani bihuriweho n’abantu benshi haba harimo ibyahungabanya ubuzima bw’abantu. Ni byiza rero kubanza koga neza mbere yo kujya mu kidendezi (swimming pool) mu buryo bwo kwirinda ikwirakwiza ry’indwara.
2. Irinde kunyara mu kidendezi
Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragajeko umuntu umwe mu bantu batanu bakoresha ikidendezi (Swimming pool) banyaramo. Umwe mu bakinnyi b'ibirangirire mu mikino ngorora mubiri yemeye ko rwose ajya anyara mu kidendezi no mu gihe cy’amarushanwa. Yavuze ko atekereza ko buri muntu wese anyara mu kidendezi, aho avuga ko ari ikintu gisanzwe kunyaramo kuko imiti bakoresha mu gusukura amazi yo mu kidendezi bita kororine (chlorine) iba yishe mikorobe ntacyo biba bitwaye.
Ibi yabitangarije ikinyamakuru bita telegraph muri 2012. Gusa ku rundi ruhande bavuga ko uyu muti iyo uhuye n’ibinyabutabire biba mu nkari no mu byuya, bikora ikindi kinyabutabire bita kororamine (chloramine) kikaba ari cyo gitera gutukura no kuryaryata kw'amaso k'uwoze mu kidendezi, bikaba byanatera kuribwa mu myanya y’ubuhumekero. Nk'uko abashakashatsi babitangaza batanga inama y'uko abantu batagombye kwihagarika mu kidendezi.
3. Kogera
mu kidendezi (Swimming pool) ufitiye amakuru neza ko gisukuye
Ubushakashatsi bwagaraje ko hari indwara nyinshi ziterwa no kumira amazi yanduye (ibyo benshi bakunze kwita kunywa nkeri) yo mu kidendezi ndetse no mu biyaga n’inyanja, izo ndwara inyinshi zikunze ku garagara ni impiswi ndetse n’indwara zo mu buhumekero nahandi hatandukanye nibyiza rero ko mugihe ugiye mu kidendezi ubanza kumenya nimba gisukuye cyangwa gifite isuku ihagije.
Hari n’ibindi umuntu ukoresha cyangwa ujya mu kidendezi aba akwiriye kwitondera ndetse no kumenya mbere y'uko ajyamo. Ubushakashatsi bwa vuba aha bwakorewe mu bidendezi 161 byo muri leta ya Atlanta yo muri Amerika bwagaragaje ko mu kidendezi haba harimo Bakiteri yitwa E.choli (Escherichia Choli) iyo bakiteri kandi ikaba ifite aho ihuriye n’umusarane (feacal matter) bakaba bavuga ko iyo wibagiwe kwiyuhagira mbere yo kwinjira mu kidendezi, uba uzinjijemo, kandi iyo bakiteri nayo ikaba itera indwara zo munda.
N'ubwo hari udukoko tumwe na tumwe dushobora kwicwa n’imiti
iterwa mu bidendezi hari n'utundi tudashobora gupfa turimo kriptosporidium iyi ikaba ari mikorobe itera indwara yo guhitwa.
Muri raporo y’ikigo cy’abanyamerika (CDC) igaragaza ibibazo 1,788 bifite aho
bihuriye n’amazi byatangajwe hagati ya 2011na 2012 byakeneye kujyanwa mu bitaro
byaterwaga na kano gakoko twavuze haruguru. Bakomeza bavuga ko utundi dukuko
tutabasha kubaho mu mazi yashyizwemo imiti iyasukura, ariko aka ko kabasha
kubamo kugeza amasaha icumi.
Ni byiza y'uko mu gihe mugiye gukoresha ibidendezi (Swimming
pool) mukwiriye kwitwararika ku byo twababwiye haruguru kugira ngo musigasire
ubuzima bwanyu ndetse n'ubwa bagenzi banyu. Amagara araseseka ntayorwa!
Src: https://palomarvista.com/
Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO