RFL
Kigali

Nigeria: Umuhanzikazi Rozey uvuga ko umuziki wa Gospel uri kwigaranzura uwa Secular agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/11/2019 23:57
0


Rose Adjahore Esiso uzwi mu muziki nka Rozey ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana wo muri Nigeria, akaba asengera mu itorero Believers Love World rizwi cyane nka Christ Embassy. Kuri ubu yu muhanzikazi agiye kuza mu Rwanda.



Rozey ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe muri Nigeria iwabo wa w'icyamamare Sinach uherutse mu Rwanda muri 2018. Rozey aherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise Enthroned. Iyi album ye ikubiyeho indirimbo zakunzwe n’abatari bacye ndetse zicuranzwe cyane ku maradiyo anyuranye. Izo ndirimbo zirimo; Kinging, I shine, Overflow, You alone n'izindi.

UMVA HANO 'OVERFLOW' Y'UMUHANZIKAZI ROZEY

Se wa Rozey witabye Imana, yari umuganga w’amenyo, akaba yaragize uruhare runini mu buzima bw’umuziki we ari naho avoma umurava mu buhanzi bwe. Uburyo yamwitagaho akamushyigikira, byatumye uyu muhanzikazi atangira kuririmba akiri umwana. Yarabikomeje no mu mashuri yisumbuye bimuviramo kuba umuhanzikazi utanga icyizere muri Nigeria.


Umuhanzikazi Rozey agiye kuza mu Rwanda

Rozey yavukiye muri Leta ya Delda. Yakuze aba mu muryango wa nyina kuko ababyeyi be bombi bitabye Imana ubwo uyu muhanzikari yari akiri umwana muto. Mu mwaka wa 2016 Rozey yaririmbye indirimbo ye ‘Kinging’ imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi nka CSO, Producer we Kelly Lyon na Provabs.

Album ye ya mbere yise ‘Enthroned’ yayimuritse mu Ugushyingo 2018. Iyi album ye avuga ko yayikoze akuye inganzo kuri Pastor Chris Oyakhilome Umushumba Mukuru wa Believers Love World Nation nk’uko yabitangarije Vanguard Newspaper mu nkuru yanditswe na Rotimi Agbana.

Tariki 21 Ugushyingo 2018, Rozey yatangarije Nigerian Tribune ko umuziki wa Gospel muri Nigeria urimo kwigaranzura umuziki usanzwe (secular music) muri icyo gihugu. Ibi yabivuze ubwo yari amaze gushyira hanze album ye yakoze akuye inganzo kuri Pastor Chris Oyakhilome umwe mu bapasiteri bakomeye muri Afrika.


Rozey ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Kinging' na 'Overflow' ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Spiritual beatz inzu ifasha abahanzi, iyoborwa na Kelly Lyon. Kuri ubu amakuru mashya y'uyu muhanzikazi agera ku Inyarwanda.com ni uko ari hafi kuza mu Rwanda mu rugendo azaba ajemo mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba.

REBA HANO INDIRIMBO 'KINGING' YA ROZEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND