Quagerou Imazawa Umuyapani ufite ubuhanga mu gucuranga gitari ya Bass ari mu Rwanda aho avuga yaje gufata amajwi azifashisha mu gutunganya alubumu ye ya 21.
Qugero Imazawa ni
umuyapani wigisha umuziki muri Kaminuza ya Shikoku, akandika indirimbo ndetse
akaba amaze imyaka igera kuri 36 acuranga gitari ya bass. Amaze kuzenguruka
ibihugu 36 byo ku Isi agenda acuranga mu bitaramo bitandukanye.
Kuri ubu ari mu Rwanda,
mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko agenzwa no gufata amajwi
azifashisha muri alubumu ye 21 ari gutunganya, ayo majwi akaba ari ayo
afatiraha ahantu hatandukanye bitewe n’ijwi
yifuza [Field recording]
Quagerou Imazawa yavuze
ko mu majwi yifuza gufata mu Rwanda harimo ay’udukokoko, amajwi y’abantu, n’ibindi
maze akazayahuza n’aya gitari agakora injyana zigize alubumu ye ya 21 ari
gutunganya.
Avuga ko impamvu yatumye
yiyemeza kwambuka inyanjya akaza mu Rwanda ari isuku n’umutekano uri muri iki
gihugu ariko by’umwihariko ngo yashakaga kumenyekanisha amajwi yo muri Afurika
ku Isi hose.
Ati “kuva mu bwana
bwanjye nakunze imiziki gakondo yo ku Isi hose ubwo numvaga imiziki yo muri
Afurika y’Uburasirazuba nashatse kwinjiramo neza kugira ngo menyekanishe aya majwi ku Isi hose
nyavanze n’umuziki w’umwimerere.”
N’ubwo nta byinshi azi
byerekeye umuziki gakondo w’u Rwanda avuga ko yifuza kwiga byinshi birimo n’igikoresho
cy’inanga yakunze.
Ati “ Ntacyo mbiziho
ariko ndashaka kubimenya. Nize ibintu bike ku nanga nakunze uburyo ivuga,
nagerageje kuyicuranga ubwanjye, ngerageza no gucuranga gitari nkoresheje
tekiniki z’inanga, ndashaka kwiga byinshi ku muziki gakondo w’abanyarwanda.”
Quagero avuga ko inanga ifite aho ihuriye na bimwe mu mu bikoresho byo mu muco w’iwabo ari nayo mpamvu yifuza kuyimenyaho byinshi.
Quagerou Imazawa ni umuhanga mu gucuranga gitari ya bass
TANGA IGITECYEREZO