RFL
Kigali

Minisitiri wa Siporo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco bashyikirijwe inshingano-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2019 15:55
0


Mu mpinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida Kagame, icyari Minisiteri y’Umuco na Siporo cyavutsemo Minisiteri nshya ya Siporo ihabwa kuyoborwa na Madamu Aurore Mimosa Munyangaju naho Minisiteri nshya y’Urubyiruko n’Umuco ihabwa Rose Mary Mbabazi. Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena aba bayobozi bashyikirijwe inshingano.



Ni umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye mu masaha ya saa tanu n’igice ubera muri Kigali Arena, ubwo Senateri Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’umuco na Siporo yashyikirizaga inshingano abayobozi bashya bashyizweho ngo bayobore izi minisiteri. Abashyikirijwe inshingano ni Minisitiri mushya wa siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju na Minisitiri mushya w’urubyiruko n’umuco Madame Rose Mary Mbabazi.

Mu ijambo rye ashyikiriza inshingano zamurebaga  ku bayobozi bashya, Madamu Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’umuco na siporo ariko kuri ubu akaba yaragiriwe icyizere cyo kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumushyira muri uwo mwanya ubundi ageza ku bayobozi bashya akazi kabategereje n’ibyo bagomba kwitaho bakabikora babikunze kugira ngo buzuze inshingano basabwa n’abanyarwanda.

Bimwe mu byo Minisitiri mushya wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju yagiriwemo inama  n’uwayoboraga minisiteri y’umuco na siporo ko bigomba kwitabwaho kugira ngo imirimo ye izakorwe neza harimo:

1.   Kwimakaza imikoranire n’amafederasiyo yose kuko ari amaboko akomeye ya minisiteri ya Siporo

2.   Kuvumbura impano bahereye ku bana bakiri bato, aha minisitiri yasabye ubufatanye bwa hafi na MINEDUC  kuko usanga izo mpano zihishe mu bigo by’amashuri.

3.   Kwita kuri siporo rusange ikaba yanagera no mu midugudu

4.   Gutunganya igice  kizwi nka zone y’Amahoro ku buryo hajya hasurwa abantu bakanezerwa hakaba ahantu nyaburanga.

5.   Kuvugurura Sitade amahoro

6.   Kuzirikana amafederasiyo yakoreraga muri Sitade Amahoro agashakirwa aho kwimurirwa kubera ko ubushobozi bwayo ari buke.

7.   Kwimakaza umuco w’umuhuro kubahuje inshingano kuko babona umwanya wo kuganira uko bateza imbere urwego

8.   Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikinjizwa neza muri siporo n’umuco

9.   Gusubiza amaso inyuma hagasuzumwa imyanzuro yafashwe mu nama iheruka ikabanza igashyirwa mu bikorwa

10.                Gushyira imbaraga mu gutegura irushanwa ry’isi mu gusiganwa ku magare u Rwanda rwasabye kuzakira mu mwaka wa 2025, kugira ngo ni rwemererwa rizasange rwiteguye neza nta kibazo.

Nyuma yo gushyikirizwa inshingano yatangiye nka minisitiri mushya wa siporo mu Rwanda ndetse no kiugirwa inama kugira ngo aasohoze ubutumwa amahoro, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye pereida Kagame wamugiriye icyizere ndetse ashimira na Senateri  Nyirasafari Esperance ku nama amuhaye iamufasha mu rugendo arimo, asaba bagenzi be kwita ku kazi no kugaha agaciro kugirango bazasohoze inshingano neza.

Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira perezida Kagame wangiriye icyizere akampa izi nshingano, ndashimira kandi Senateri Esperance ku nama nziza aduhaye zizadufasha mu rugendo turimo. Icyo tugomba gukora ni ukwimakaza ubufatanye hagati ya minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse na minisiteri ya siporo kugira ngo tugere kubyo twifuza, Ndasaba abakozi ba minisiteri ya siporo bose gushimangira ihame ryo gukorera hamwe (team work) ndetse no gukorera ku gihe, guhindura imikorere n’imikoranire kugira ngo tuzatange umusaruro abanyarwanda badutegerejeho”.

Habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha no gusinya ku mihigo  nyuma abayobozi bari aho bafata ifoto y’urwibutso. Senateri Nyirasafari Esperance yasoje yizeza izi minisiteri zombi ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza anabifuriza kugira imirimo myiza.





Munyangaju Aurore Mimosa Minisitiri mushya wa siporo

Senateri Nyirasafari Esperance wari minisitiri w'umuco na siporo umwaka ushize


Rose Mary Mbabazi Minisitiri w'urubyiruko n'umuco




Habayeho gusinya ku mihigo hahererekanywa ububasha

Habayeho guhererekanya ububasha ku bayobozi



Ni umuhango wari witabiriwe na benshi harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu



Hafashwe ifoto y'urwibutso

Senateri Nyirasafari Esperance yagiye gutanga imfunguzo z'ibiro yakoreragamo

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND