RFL
Kigali

Lion Gaga yahinduye amashusho y'indirimbo ye ihimbaza Imana yari yafashwe nk'iy'ubusambanyi-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/11/2019 15:12
0


Umuhanzi Lion Gaga yahinduye tumwe mu duce tugize amashusho y’indirimbo ye “Nta Joro i Siyoni” ngo kuko abantu batumvise ubutumwa yashakaga gutanga ahubwo bakayibonamo nka filime y’ubusambanyi.



Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, nibwo INYARWANDA yanditse inkuru ivuga ko umuhanzi Lion Gaga agiye gushyira hanze indirimbo irimo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana ariko mu mashusho yayo akaba yarakoreshejemo umukobwa n’umuhungu bambaye ubusa mu rwego rwo gushashanya Adam na Eva muri Eden.

Iyi ndirimbo “Nta Joro i Siyoni” ubundi ivuga ku buzima bwiza abantu bazamo mu ijuru nta bibazo nk’ibibaho hano mu Isi.

Amashusho yayo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ariko ayari yasohotse bwa mbere siyo akiriho ubu kuko uduce tugaragaraza umusore n’umukobwa bambaye ubusa twamaze gusibwa.

INYARWANDA yabajije Lion Gaga impamvu yahisemo guhindura amashusho yari yasohoye bwa mbere, avuga ko yabitewe no kubona ko abantu batari kumva ubutumwa yashatse gutanga ahubwo bwo bo ngo indirimbo bayifashe nk’amashusho y’urukozasoni.

Ati “Guhera no ku bantu nayerekaga na mbere y’uko nyisohora, umuntu aho kugira ngo yumve ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ukabona agiye mu mwuka wa filime z’ubusambanyi. Ukibaza ko iyi ndirimbo ivuga ubutumwa bw’Imana arajya mu by’ubusambanyi gute? Mpita mvuga nti ‘ntabwo ubutumwa buri gutambuka nk’uko njye mbyifuza.”

Lion Gaga avuga ko akurikije uko abantu bakiriye indirimbo ye, bigaragaza ko benshi bamaze kwangirika mu mutwe bitewe n’uko ibintu byose babyerekeza ku mibonano mpuzabitsina.

Ati “Abantu bamaze kwangirika ibintu byose ntabwo babifata uko biri kuko nabibonye no mu gufata amashusho uriya musore nawe natekereje ko ari irari yifitiye ku giti cye ariko kubona abantu benshi bagenda bagira icyo kibazo ntibafate n’umwanya wo kumva ubutumwa buri mu ndirimbo ndavuga nti ngomba kubikuramo.”

Lion Gaga yasabye Imbabazi umuntu wese ushobora kuba yarayobejwe n’amashusho y’indirimbo ngo kuko atari cyo yari agamije.

Si ubwa mbere uyu musore akoze indirimbo irimo amashusho agaragaraza abakobwa bambaye ubusa igice cyo hejuru kuko hari n’indi yitwa “Ba Intwari” nayo yamaganywe n’abantu benshi ariko yo ntayihindure.

Avuga ko bitewe n’uburyo abantu bafata nabi ubutumwa aba yashatse gutanga bitewe n’aya mashusho bita ay’urukozasoni atazongera kuyakoresha azajya ashaka ubundi buryo atambutsa ubutumwa bwe. 

REBA NTA JORO I SIYONI IVUGURUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND