RFL
Kigali

Abagore gusa: Iyi myitwarire izatuma umugabo wawe agukunda kurutaho

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/11/2019 13:02
1


Utuntu duto cyane dushobora guha imbaraga urukundo rwa babiri, ntabwo bisaba ibintu birenze iyo mukundana, gusa ku bagore hari utuntu duto cyane bashobora gukorera abagabo babo bigatuma babakundwakaza ndetse ntibazifuze abandi ukundi.



Niba hariho imyitwarire ku bagabo ishobora gutuma abagore babakunda cyane, ni nako hariho imyitwarire ku bagore ituma abagabo babakunda , niyo mpamvu hari utuntu tworoheje ariko twuzuyemo urukundo rwinshi abagabo bakunda iyo babikorewe n’abagore babo.

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe ibintu byoroheje umugore ashobora gukorera umugabo we akamukundwakaza ndetse ntazigere amuca inyuma.

Gukina n’imisatsi y’umugabo: Niba hari ibintu abagabo benshi bakunda ni ugukorakora mu mutwe wabo, iyo umugore yitoratoza mu mutwe w’umugabo we yikurishamo utwanda runaka nta n’uturimo kabone n’iyo yaba nta musatsi afite, ibi bituma umugabo agira ibinezaneza bikamutera gukunda umugore we cyane ntabe yabona n’umwanya wo gutekereza ikibi, niba ukunda umugabo wawe jya ukunda kumukorakora mu mutwe bizatuma agukunda kurutaho.

Kumufata mu ntoki: Umugore ukunda gufata intoki z’umugabo we agatangira gumukora no mu nzara aba yiteganyirije, kuko bituma umugabo amugirira icyizere cyose, umubano wabo ukaba mwiza, ibi ndetse bituma umugabo abasha no gutaha kare kuko aba azi ko hari ibyo umugore we amukorera bikamunezeza, niba ukunda umugabo wawe bimwereke umukora mu ntoki, witoratoze mu nzara ze n’ibindi ari nako umubwira amagambo meza bizabafasha mwembi.

Kumwoherereza ubutumwa bugufi: Iyo umugore yoherereje umugabo we ubutumwa bugufi bwuzuyemo urukundo mu gihe umugabo ari ku kazi, ibi byereka umugabo ko umugore we amukumbuye kandi ko amutegerezanije amatsiko menshi, bigatuma umugabo na we amukumbura cyane bityo umubano mwiza ukiyongera kurushaho.

Kumutunguza impano runaka: Nubwo bizwi ko abagore ari bo bakunda impano cyane ariko burya n’umugore utungura umugabo we akamusohokana ahantu runaka cyangwa se akamugurira akantu binezeza umugabo cyane ndetse bigatuma yifuza kuzakwishyura akagutunguza ikiremereye kuruta uko wabikoze.

Kureba icyoroshye: Mu mvugo y’ab’ubu niko babivuga ariko burya iyo umugore areba umugabo we indoro yoroheje aba avuze ibintu byinshi niko abagabo babizi, iyi indoro iba yuzuyemo amagambo menshi cyane niyo mpamvu niba ukunda umugabo wawe murebe ijisho ryiza ryo rizivugira bitume agukunda kurutaho kandi rwose abagabo barabikunda, niba ukunda umugabo wawe rero ntuzamwime ijisho ryiza ryuzuyemo urukundo.

Src: seduireunhomme.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza subirah2 weeks ago
    Ese ibirangako umugabo agukunda nibik





Inyarwanda BACKGROUND