RFL
Kigali

Samy Tiller yashyize hanze indirimbo nshya 'Kocora' yigisha umukunzi we guhamya urwo amukunda-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/11/2019 23:01
0


Amazina bwite ni Samy Fanga ukoresha izina ry'ubuhanzi Samy Tiller, akaba yashyize hanze amajwi y'indirimbo nshya yise 'Kocora'.



Ni umuhanzi wavukiye muri DRC, agakurira mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi gusa kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Samy Tiller aganira n'umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse ku bakobwa abona beza bashakwa na benshi ariko bakaba ibamba ku bakunzi babo. Ati: "Ubundi umuhanzi agira inspiration zitandukanye, So hari ukora Slang ikamenyekana. Nanjye nanditse ku mukwobwa ufite byose abantu bose bamushaka kandi bakaba batamukura ku mukunzi we."

Muri iyi ndirimbo aririmba ashimangira ubwiza bw'umukunzi we bwa hogoje abasore bose, ariko agakomeza kumukunda aribyo avuga ngo 'Arakocora', akamubuza kujya avugana byinshi n'abo ndetse ko amagambo yabo aza ashingiye ku gusebanya.

Umuhanzi Samy Tiller mu ndirimbo nshya 'Kocora'

Samy Tiller amaze gukora indirimbo ebyiri z'amajwi harimo iyamenyekanye U-Shine ikurikiwe na Kocora yashyize hanze uyu munsi ndetse akayitura abakobwa bafite abakunzi bishimiye bahora bahakanira ababashuka ngo bakundane bace inyuma abao bakunda.

Samy Tiller yifuza cyane gukora muzika ku rwego ruzatungura benshi akazagaragara mu byamamare byahazaza. Samy Tiller afite imishinga myinshi agiye kumurikira abanyarwanda mu minsi iri mbere akaba asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo inzozi ze zizabe impamo.

Umva indirimbo 'Kocora' ya Samy Tiller








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND