Rutahizamu wamenyekanye mu makipe ya Arsenal yo mu bwongereza na Fc Barcelone ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Thierry Henry yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Montreal Impact yo mu gice cy’uburasirazuba muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika ahita anasinya amasezerano y’imyaka 2 azayitoza.
Thierry
Henry wirukanwe mu ikipe ya Monaco nyuma y’amezi atatu n’igice yari amaze
ayitoza, akayivamo kubera umusaruro muke nta kandi kazi yari afite.
Thierry
Henry akaba asubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yigeze gukina
akanahagirira ibihe byiza mu myaka 4 yahamaze, kuko ubwo yakinaga mu ikipe ya
New York Redbulls hagati y’umwaka wa 2010-2014, yakinnye imikino 122
ayitsindira ibitego 51.
Nyuma
yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 nk’umutoza mukuru wa Montreal Impact Thierry
Henry yavuze ko ari ibyagaciro gakomeye kuba umutoza w’ikipe nk’iyi ikomeye
kandi yongeraho ko agiye gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiriye
ibihe byiza nk’umukinnyi yizeye ko nubundi nk’umutoza bizamuhira.
Yagize
ati” Ni ibyigiciro kuba umutoza wa Montreal Impact, nkaba nsubiye muri
shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ni shampiyona nzi neza kandi nagiriyemo ibihe byiza, kuba mu mijyi ya
Qebec na Montreal ni byiza cyane kuko haba byinshi byiza, buri gihe nahozaga
ijisho ryange kuri iyi kipe none aka kanya nyigezemo, ndishimye cyane”.
Thierry
watwaye igikombe cyisi mu mwaka 1998 ari
kumwe n’ubufaransa akaba yaranakiniye Juventus yo mu butaliyani na Monaco yo mu bufaransa
yaje no kubera umutoza akaza kwirukanwa kubera umusaruro mubi agasimburwa na
Leonaldo Jardim nawe yari yaje asimbura.
Thierry
Henry akaba yemejwe nk’umutoza mukuru wa Montreal Impact habura amezi abiri
kugira ngo azagire uruhare mu isoko ryo kugura abakinnyi akeneye bazamufasha
kugera ku ntego ze muri iyi kipe.
Ikipe
ya Montreal Impact yasoje umwaka w’imikino ushize ku mwanya wa 9 mu gice cy’uburasirazuba
ndetse isoza ku mwanya wa 18 muri shampiyona yose ya Leta zunze ubumwe za
Amerika ubwo yatozwaga na Wilmer Cabrera.
Thierry Henry yirukanwe muri Monaco kubera umusaruro mubi
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO