RFL
Kigali

Thierry Henry yagizwe umutoza mukuru wa Montreal Impact yo muri Amerika

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2019 21:54
0


Rutahizamu wamenyekanye mu makipe ya Arsenal yo mu bwongereza na Fc Barcelone ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Thierry Henry yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Montreal Impact yo mu gice cy’uburasirazuba muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika ahita anasinya amasezerano y’imyaka 2 azayitoza.



Thierry Henry wirukanwe mu ikipe ya Monaco nyuma y’amezi atatu n’igice yari amaze ayitoza, akayivamo kubera umusaruro muke nta kandi kazi yari afite.

Thierry Henry akaba asubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yigeze gukina akanahagirira ibihe byiza mu myaka 4 yahamaze, kuko ubwo yakinaga mu ikipe ya New York Redbulls hagati y’umwaka wa 2010-2014, yakinnye imikino 122 ayitsindira ibitego  51.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 nk’umutoza mukuru wa Montreal Impact Thierry Henry yavuze ko ari ibyagaciro gakomeye kuba umutoza w’ikipe nk’iyi ikomeye kandi yongeraho ko agiye gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiriye ibihe byiza nk’umukinnyi yizeye ko nubundi nk’umutoza bizamuhira.

Yagize ati” Ni ibyigiciro kuba umutoza wa Montreal Impact, nkaba nsubiye muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.  Ni shampiyona nzi neza kandi nagiriyemo ibihe byiza, kuba mu mijyi ya Qebec na Montreal ni byiza cyane kuko haba byinshi byiza, buri gihe nahozaga ijisho ryange kuri iyi kipe none aka kanya nyigezemo, ndishimye cyane”.

Thierry  watwaye igikombe cyisi mu mwaka 1998 ari kumwe n’ubufaransa akaba yaranakiniye Juventus  yo mu butaliyani na Monaco yo mu bufaransa yaje no kubera umutoza akaza kwirukanwa kubera umusaruro mubi agasimburwa na Leonaldo Jardim nawe yari yaje asimbura.

Thierry Henry akaba yemejwe nk’umutoza mukuru wa Montreal Impact habura amezi abiri kugira ngo azagire uruhare mu isoko ryo kugura abakinnyi akeneye bazamufasha kugera ku ntego ze muri iyi kipe.

Ikipe ya Montreal Impact yasoje umwaka w’imikino ushize ku mwanya wa 9 mu gice cy’uburasirazuba ndetse isoza ku mwanya wa 18 muri shampiyona yose ya Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo yatozwaga na Wilmer Cabrera.


Thierry Henry yirukanwe muri Monaco kubera umusaruro mubi



Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND