RFL
Kigali

Umukino u Rwanda rwarushijwemo iminota 90, umuriro ukabura ku kibuga warangiye rutsinzwe na Mozambique

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2019 21:44
0


Umukino wabimburiye iy'indi mu rugendo u Rwanda rwatangiye rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, urangiye rutsinzwe rurushwa na Mozambique ibitego 2-0, umukino wahagaze iminota irenga itanu kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabuze ku kibuga.



Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye za Kigali, utangira imvura igwa ku kibuga Zimpeto Stadium. Iminota 45 y’igice cya mbere y’umukino yose yihariwe n’ikipe y’igihugu ya Mozambique yitirirwa OS Mambas yari imbere y’abakunzi n’abafana bayo.

Mu minota 30 y’umukino byari bigoye  kubona ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igera imbere y’izamu rya Mozambique kuko inshuro nyinshi wasangaga Mozambvique iri gukomanga ku izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Ikipe y’igihugu ya Mozambique yakunze kunyuza imipira cyane ku mpande z’ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Ombolega  Fitina wari wabaye icyambu, ndetse no ku rundi ruhande rwari ho  Imanishimwe Emmanuel.

Nyuma yo gukomeza gusatira bikomeye izamu rya Kimenyi Yves ku munota wa 28 w’umukino Mozambique yafunguye amazamu kuri Penaliti yatewe na Telinho arayinjiza n'ubwo Kimenyi umupira yari yawukurikiye nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul yakoze umupira mu rubuga rw’umunyezamu.

Mu gihe u Rwanda rwibazaga ibibayeho ariko bumva ko nibakina neza bishyura, nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 30, Mozambique yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Edson Mexer ku mupira n’ubundi wari uturutse ku ruhande rw’iburyo rw’u Rwanda bawuhinduye Edson aterekamo umupira mwiza atsinda igitego cya kabiri cya Os Mambas.

Mu minota 15 yari isigaye y’igice cya mbere Amavubi yagerageje kubonana neza mu kibuga hagati bagerageza uburyo ari nako babonye Corner 2 zitagize icyo zitanga, ariko Mozambique nayo ikomeza kubashakamo igitego cya gatatu. 

Haruna Niyonzima yabonye ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere, Niyonzima Olivier Sefu yinjira mu kibuga asimbuye Ishimwe Kevin igice cya mbere kibura umunota umwe ngo Kirangire.


Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye  Mozambique iri imbere ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,  Amavubi yatinyutse OS Mambas batangira gukina bahererekanya mu kibuga hagati banatangira kugera ku izamu rya Julio Pedro wa Mozambique ibintu byari byabuze mu gice cya mbere.

Mozambique nayo ntiyahwemye gushyira igitutu ku Rwanda aho basatiriye cyane ariko amahirwe yo gutsinda aba make dore ko na Kimenyi Yves yakoze akazi kamurebaga mu kibuga.

Mashami Vincent yakoze impinduka kugira ngo arebe ko yarushaho gusatira maze avana mu kibuga Muhadjili Hakizimana hinjira Patrick Sibomana Papy wagerageje gukina neza mu minota yamaze mu kibuga. 

Ni umukino utahiriye ubusatirizi bw’u Rwanda butigeze bubona imipira ngo bukore akazi.

Umukino ugeze ku munota wa 88 mu kibuga  Zimpeto Stadium amatara yazimye hashira iminota irenga itanu ataragaruka umukino wahagaze urumuri rwa za Telefone ari rwo ruri kumurika gusa. 

Ku bw'amahirwe umuriro wagarutse hongerwaho iminota 6, ariko umukino urangira Mozambique yegukanye amanota 3 ya mbere mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 2-0,  byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.


Umuriro wabuze ku kibuga iminota irenga itanu umukino wahagaze

Amavubi ejo ku wa gatanu aragaruka mu Rwanda kwitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, u Rwanda ruzakiramo Cameroon ku Cyumweru kuri Sitade ya Kigali saa 18h00’.

Rwanda XI: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel, Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Muhadjili Hakizimana, Kagere Meddie

Mozambique XI: Julio Pedro Frenque, Sidique Ismail mussagi, Edson Andre Sitoe, Zainadine Junior, Manuel Kambala, Reinildo Mandava, Genny Cipriano Catano, Stelio Ernesto Telinho, Witness Quembo, Elias Pelembe na Clesio David Bauque






Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND