Ishuri Rikuru ryigisha abari n’abategarugori rya Akilah Institute for Women ryatanze impamyabumenyi ku bari n’abategarugori basoje ikiciro cya mbere cya Kaminuza "Diploma" basabwa kubyaza umusaruro amahirwe ndetse n’ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza mu guhatana ku isoko ry’umurimo.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere
cya Kaminuza ku bari n’abategarugori 304 wabereye muri Kigali
Convention Center kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019. Ni ku nshuro ya karindwi iri shuri ritanga impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza, kuva mu mwaka wa 2010.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza ya Akilah, Madamu Aline Kabanda asanga ari intambwe ishimishije imaze guterwa nyuma yaho batangirije iyi Kaminuza mu Rwanda.
Ati: “...Abanyeshuri bacu
mu masomo tubaha tubigisha no kuyobora mu rwego rwo kubategura kutajya hanze
ngo biruke bashaka akazi ahubwo bo bagomba guhanga imirimo bagakoresha abandi.”
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi
uhagarariye UN-WOMEN mu Rwanda, Fatou Lo yashimye uruhare iyi kaminuza
igira mu guteza imbere uburezi ku mwana w’umukobwa.
Ati “Ntabwo muzagenda mwenyine, n'ubwo mu nzira ibibazo bitabura ariko turi hano ngo tubashyigikire. Uburezi bw’umwana w’umukobwa bwakabaye intego kuri buri wese kuko buteza imbere buri wese muri rusange.”
Madamu Fatou Lo umuyobozi wa UN-WOMEN mu Rwanda
Yahaye impanuro aba banyeshuri abasaba kubanza
kwimenya ndetse bakagira ubuzima bufite intego ikirenze kuri ibyo bakajya
bahora barangajwe imbere no guhanga udushya mu buzima bagiye gutangira hanze
aha.
Umunyeshuri wahize abandi, Mukabashimwe Jeaninne yavuze akamuri ku umutima nyuma y’urugendo rutoroshye yanyuzemo aho yabihuje no gushaka imirimo ngo abashe kwitunga we n’umuryango we.
Yavuze ati "...Natangiye muri Akilah muri 2017 mbere yaho nari narabyifuje kenshi ariko ntibyankundira n'ubwo bitari byoroshye icyo gihe kuko umuryango wanjye nti wari ufite ubushobozi buhagije bwo kunyishyurira amashuri makuru byansabye kwiga nshyizemo imbaraga ndetse mu dufaranga twa buruse nahabwaga nkagira n'utwo nkuramo nkarihira barumuna banjye bari mu mashuri yisumbuye.”
Mukabashimwe Jeaninne wahize abandi mu manota
Madamu Elizabeth Dearborn Hughes washinze Kaminuza ya Akilah yasabye abagiye ku isoko ry’umurimo kureba kure ntibitekerezeho bo ubwabo gusa ko ahubwo isi yose ibategereje, bagakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Yagize ati "Uri ibyo ukora, ntabwo
uri ibyo utekereza , ntabwo uri uwo ushaka kuba we, nta n'ubwo uri uwo wiyumva
mu ndoto zawe. Uri wowe ubwawe ndetse ni impinduka uzaniye Isi zigomba kuba
zifitiye inyungu umuryango mugari muri rusange.”
Kaminuza ya Akilah yatangiye mu Rwanda guhera
mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo kugabanya icyuho ku burezi bw’umwana w’umukobwa.
Yatangiranye
abanyeshuri bagera kuri 50 igeze ku rwego rwo gushyira ku isoko abagera kuri 304
basoje ikiciro cya mbere cya kaminuza.
Abasoje ikiciro cya mbere cya kaminuza muri Akilah basoje mu mashami arimo ‘Hospitality Management’ Ishami rya ‘Management and Enterpreneurship’ hamwe n’ishami rya ‘Information System’.
Abanyeshuri 304 basoje amasomo muri Kaminuza ya Akilah
Umwanditsi: Eric
RUZINDANA – INYARWANDA.COM
AMAFOTO: Evode
MUGUNGA – INYARWANDA ART STUDIO
TANGA IGITECYEREZO