RFL
Kigali

Iryinyo ry'inguge nini cyane yabayeho riri gutuma hari ibisobanuka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/11/2019 19:01
0


Iryinyo ry'inguge nini cyane yabayeho yo mu bwoko bita 'ape' riri gutanga amakuru aruseho gusobanuka ku ihinduka ry'izi nyamaswa z'ibisabantu.



Abashakashatsi bayise Gigantopithecus blacki, bahereye kuri iri ryinyo bakeka ko yari ifite uburebure bwa metero eshatu n'uburemere bugera kuri 600kg. 

Mu buryo butangaje, abahanga babonye ibi bimenyetso babihereye ku ryinyo rimaze imyaka miliyoni ebyiri ryavanywe mu byacukuwe mu buvumo mu Bushinwa.

Iyo nguge ya kera ifitanye isano n'izindi nguge bita orangutans z'ubu kuko zose zifite sekuruza wazo wabayeho mu myaka miliyoni 12 ishize.

Dr Frido Welker, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Copenhagen, avuga iriya nyamaswa ya blacki ifitanye isano n'inguge za Orangutans ziriho muri iki gihe ugereranyije n'izindi nyamaswa nini zo muri ubu bwoko nk'ingagi, inkende cyangwa abantu.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature, bugereranya ririya ryinyo ry'iriya ngunge nini cyane bikekwa ko yari ingore n'izindi nyamaswa zo mu bwoko bwayo ziriho ubu.

Kubona ikimenyetso cy'igufa rimaze imyaka miliyoni ebyiri ni imbonekarimwe, bifasha kureba inyuma cyane mu byabanje ku miterere y'ibifite ayo magufa mu myaka myinshi.

Ibyo birimo n'abantu bishoboka ko babaga muri aka gace.

Habaho amahirwe macye yo kubona ibimenyetso nk'ibi bya DNA mu bice by'imirongo miganda y'isi (tropicales) aho ikirere gituma ibintu nk'amagufa bishonga vuba.

Gigantopithecus blacki bwa mbere yabonywe ko yabayeho mu 1935 hashingiwe nanone ku ryinyo ryabonetse.

Izi nguge bikekwa ko zabaye mu bice bya Aziya y'epfo kuva mu myaka miliyoni ebyiri kugera mu myaka 300,000 ishize.

Amenyo menshi n'ibice by'inzasaya byagiye biboneka ariko abashakashatsi ntibabashe kubona isano izi nyamaswa zifitanye n'ibindi bisabantu.

Ubu iriya nyamaswa ya 'ape' basanze hari ibimenyetso byinshi byerekana ko yasaga mu misusire n'ingangi ziriho ubu bashingiye ku kwiga amagufa yabonywe.

Abahanga batekereza ko ziriya nyamaswa za rutura zazimiye kubera guhinduka kw'ikirere cyagabanyije amashyamba hakabaho umukenke.

Src: BBC             






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND