RFL
Kigali

Abagabo gusa: Ibintu bituma umugore akunda umugabo we kurutaho

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/11/2019 12:29
1


Gukunda ni ibintu byizana ku muntu uwo ari we wese ariko hakabaho umwihariko ku bantu runaka, umwe ashobora kuba akunda undi bitewe n’ibintu runaka ariko by’umwihariko hari ibintu biba ku bagabo ku buryo baba bifuzwa n’abagore benshi.



Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko hari ikintu kitazwi gituma umuntu akunda undi byo gupfa, gusa ku bagore ho ni ibindi bindi. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Huazhong mu Bushinwa bwerekanye ko umugabo ushobora gukurura abagore ari umeze gutya:

Umugabo ukurura abagore: Nimvuga gutya wumve ko hari umugabo uteye ku buryo agira akarimi karyoshye ku buryo akubwiye ijambo rimwe aba ahise akwigarurira burundu, abagore rero mu miterere yabo bagira ugutwi kunini burya, bishatse kuvuga ko barumva cyane, iyo babwiwe ijambo rimwe ryiza biba bihagije, iyo babonye umugabo uteye utya rero uhorana amagambo aryoshye, nta kabuza abagore benshi baramurwanira.

Umugabo utinyuka kubakoraho: Burya iyo umugore yamaze kumva rya jambo ryiza aba akeneye ko umukoraho iyo abagore bamenye ko umugabo runaka agira impano yo gukoranaho baramwirukira.

Umugabo uryoshya urukundo: Umugabo utanga impano za hato na hato, uvuga akajambo kamwe ariko karyoheye amatwi, uko yaba ameze kose uyu mugabo akundwa n’abagore kuko adasanzwe, umugabo utavuga nabi, umugabo wiyubashye, iyo abagore bamenye ko hari umugabo uteye gutya bamushakira hasi kubura hejuru.

Umugabo w’umwizerwa: Abagore benshi bavuga ko bagiye bababazwa n’abagabo babacaga inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko umugabo w’inyangamugayo nta kintu umugore yamuhisha kibaho, iyo abagore bamenye ko hari umugabo w’inyangamugayo gutyo, birabanezeza.

Niba wifuza kuba cyangwa kuzaba umugabo mwiza gerageza iyi myitwarire, kugira ngo uzabashe kwigarurira burundu umutima w’uwo ukunda.

Src: artdeseduire.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana Merchiad 4 years ago
    izi nama ziranyubatse rwose kubwanjye ndumva mukwiye gushimirwa kubwizi nama nziza kuko harigihe umuntu ayoberwa aho bipfira murukundo naho bipfira muriwe murakoze cyane,ahubwo mungiriye neza mwajya umpa inama nkizi muri email yanjye iri hejuru.Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND