Nk’uko u Rwanda rugendwa ijoro n’amanywa ni nako n’abanyarwanda bagenda mu bihugu bitandukanye ku mpamvu zitandukanye zifite izingiro ku gushaka imiberho myiza.
Mu bagenda harimo n’abahanzi baba bakunzwe bamwe bamwe
bagerayo inganzo igakomeza kubakirigita bagashyira hanze ibihangano, urugero
rwa hafi ni Meddy na The Ben batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye
kwigarurira umugabane w’Afurika.
Hari n’abandi bagenda bakunzwe bakamera nk’aho inganzo basize baziritse ahantu ku buryo batongera kumvikana no kumenya amakuru yabo bikaba bigoranye cyane.
Tugiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane
baba mu Rwanda ariko bagera mu mahanga bagahita bazimira burundu.
Masabo Nyagenzi
Uyu ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’ab’ibihe byose mu
Rwanda bitewe n’indirimbo nyinshi yagiye akora mu 1980 zagiye zikundwa n’abantu
benshi kugeza n’uyu munsi.
Masabo Nyangezi ufite umwihariko wo kuba yararimbye
indirimbo zivuga ku bice bitandukanye by’u Rwanda, yakoze indirimbo zirenga 100 zacuranzwe cyane
kuri Radio Rwanda.
Uyu mugabo yaje gufungwa mu 1994 arekurwa mu 2001 ubwo
yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2006
yaje kuva mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho ari kugeza n’ubu. Nta
bikorwa bya muzika aheruka kumvikanamo.
Nkurunziza Francois
Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abantu
mu bihe byo hambere zirimo “Uko Nagiye i Bugande”, “Nanze Igitebwe”, “Nyamibwa
y’Igikundiro” n’izindi zitandukanye.
Hashize igihe kinini nta makuru ndirimbo z’uyu mugabo
zijya hanze ndetse nta n’amakuru ye abantu bazi ariko umwe mu babahanzi babanye
utuye mu Rwanda yabwiye INYARWANDA ko asigaye atuye muri Uganda.
Iradukunda Valère Karemera.
Abenshi bumvise Radio Rwanda mu bihe byashize bibuka
indirimbo yitwa, “Ihorere Munyana” [La Conta] yakoreshwaga cyane mu kiganiro
cy’abana.
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umuhungu wa Rodrigue
Karemera wari umuhanzi akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu Iradukunda Valère wakuriye mu Butaliyani amaze
igihe kinini yarahagaritse ibijyanye na muzika akaba atuye mu Bufaransa.
MC Mahoniboni
Benshi bamufata nka sekuru w’abaraperi bose bo mu
Rwanda kuko ari umwe mu batangije iyi njyana ndetse akagira igikundiro cyo ku
rwego ruhanitse. Yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe Zirimo “Hip Hop Ipande”,
“Dusenge” n’izindi zirimo “Kubaka Izina” ifatwa nk’indirimbo ya Rap y’ibihe byose mu Rwanda.
MC Mahoniboni ubusanzwe witwa Bienvenue Mahoro Rugande
amaze imyaka 12 ataba mu Rwanda aho ubuzima bwe yabukomereje mu gihugu cy’u
Buholandi n’ibya muzika akaba yarabishyize ku ruhande.
Victoire
Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Urwo
Ngukunda” yakunzwe mu myaka ya 2000. Iyi indirimbo yafashije abasore benshi
gutereta abakobwa dore ko uwabaga yabashije kwandika ibaruwa isaba indirimbo
igasomwa muri gahunda y’izasabwe nta hantu umukobwa yari guhera amuhakanira.
Nyuma y’indirimbo Victoire yaburiwe irengero mu
muziki, gusa hari amakuru avuga ko ashobora kuba atuye muri Canada.
Sajou
Ku bataramumenye cyane mu muziki ni we Nizeyimana wakinaga mu ikinamico urunana, ubu arafunzwe azira gufata ku ngufu mushiki we, ariko mu buzima busanzwe asigaye atuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Yavuye mu Rwanda amaze kumenyekana mu njyana ya Rap,
akoresha izina rya Sajou ndetse amaze no
kugira abakunzi batari bake, gusa aho agereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
umuziki yabaye nk’uwuretse.
Big Dom
Big Dom ubusanzwe yitwa Cyubahiro Dominic yakunzwe
cyane mu ndirimbo yitwa “Igishwi Cy’ikibinda” na “Ange Orange” n’izindi. Imyaka
ibaye myinshi benshi batumva indirimbo ze nk’uko byahoze.
Big Dom wigeze gusa n’ubyutsa umutwe mu 2017 nawe amaze igihe kinini atari mu Rwanda kuko atuye mu Bufaransa.
Umutare Gaby
Uyu ni umugabo wahogoje ab’igitsina gore cyane bitewe
n’ijwi rye. Umuvuduko udasanzwe yari afite mu muziki nta watekerezaga ko
yawureka by’imburagihe nk’uko byagenze.
Yakozwe ubukwe na Nzere Joyce mu 2017 bahita bajya gutura muri Austrialia ndetse kuva ubwo umuziki yahise awutera umugongo yita ku muryango we. indirimbo ye ya nyuma ni iyitwa True Love yashyize hanze mu 2016.
Umutare Gaby yajyanye n'umugore we muri Australia ahita areka umuziki
Big Dom wakunzwe mu ndirimbo Ange Orange asigaye aba mu Bufaransa
Sajou wari utangiye neza Hip Hop yabaye nk'ubiretse ageze muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO